AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite batoye ingengo y’imari ivuguruye ya 2021/2022

Yanditswe Feb, 15 2022 16:10 PM | 55,283 Views



Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yatoye umushinga w’itegeko rihindura itegeko N° 031/2021 ryo ku wa 30/06/2021 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022, aho ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 633,6 bingana na 16.6%.

Ingengo y’imari yari yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena 2021 yanganaga na miliyari 3,806,9, yiyongereyeho miliyari 633,6 bingana n’inyongera ya 16.6%; iyi nyongera yatumye ingengo y’imari yose u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2021/2022 izaba ingana na miliyari ibihumbi 4,440,5 z’amafranga y’u Rwanda.

Ingengo y’imari isanzwe yavuye kuri miliyari 2,413,6 igera kuri miliyari  2,784,9, bivuze ko hiyongereyeho miliyari 371,2 bingana na 15.4%.

Bimwe mu bikorwa byatumye yiyongera harimo gutangiza za amabasade bizatwara miliyari 6.9, hari amafranga azahabwa abayobozi batandukanye mu bigo yo kwita ku modoka zabo bikazatwara miliyari 11.9, hari miliyari 5 zizakoreshwa mu kuziba icyuho muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, miliyari 4 zizifashishwa mu kwishyura ibirarane bya gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’inyongera ya miliyari 341.5 z’amafranga y’u Rwanda  agenewe kwishyura imyenda ya Leta n’ibindi.

Ingengo y’imari y’iterambere yo yavuye kuri miliyari 1,393,2 igera kuri miliyari 1,655,6, bivuze ko hiyongereyeho miliyari 262,4 bingana na 18.8%.

Miliyari hafi 80 zizakoreshwa mu mishinga inyuranye y’ibikorwa remezo nko kwegereza abaturage amazi, amashanyarazi, imihanda, kubaka ibitaro, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Ingengo y’imari ikoreshwa mu ishoramari rya Leta yavuye kuri miliyari 541.6 igera kuri miliyari 498.1 FRW bivuze ko yagabanutseho miliyari 43.6 bingana na 8.1% biturutse ahanini ku ihinduka ry’ingengabihe y’amafaranga aturuka ku baterankunga.

Perezida wa komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu Prof Omar Munyaneza yishimira ko ingengo y’imari ikomeje kuzamuka ihereye ku yagenewe iterambere kuko bigaragaza inyita igihugu gifite yo guteza umbere umuturage.

Cyokora ku rundi ruhande ingengo y’imari ivuguruye hateganijwe ko amafaranga ava imbere mu gihugu aziyongera ave kuri Miliyari 1,993 agere kuri miliyari 2,148, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miliyari 155 bingana na 7%.

Amafaranga aturuka ku misoro azava kuri  miliyari 1,717.2 by’ingengo y’imari yose agere kuri miliyari 1,759.6 FRW, ni ukuvuga ko aziyongeraho  miliyari 42.4 bingana na 2%.

Amafaranga atari ay’imosoro aziyongera ave kuri miliyari 275.8 agere kuri miliyari 388.2 , ni ukuvuga ko aziyongeraho miliyari 112.4 bingana na 40.7%.

Gusa zimwe mu ntumwa za rubanda zibaza impamvu hari ibigo bya leta bihorana ibirarane by’imisoro kandi bimwe binakora ubucuruzi, ahubwo bigakomeza kongererwa amafranga.

Ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye tariki ya 7 Gashyantare uyu muwaka, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibikubiye muri uyu mushinga w’itegeko bijyanye n’ingamba z’ubukungu Igihugu cyihaye mu gihe giciriritse zigamije kuzahura ubukungu no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku mibereho myiza y’abaturage.

Uyu mushinga w’itegeko rihindura itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022 watowe n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite, ugiye gushyikirizwa umukuru w’igihugu awuzinye, numara kogusohoka mu igazeti ya leta uzatangire gushyirwa mu bikorwa.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage