AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abadepite batoye itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ingana na Miliyari 4,658 Frw

Yanditswe Jun, 29 2022 18:46 PM | 85,688 Views



Inteko rusange y’Abadepite yatoye yemeza umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka utaha w’imari 2022-2023 ugomba gutangirana n’ukwezi gutaha kwa Nyakanga. 

Abadepite bakaba bishimira ko ibitekerezo batanze kuri uwo mushinga byitaweho mu gutegura iyi ngengo y’imari.

Ingengo y’imari ya 2022-2023 ingana na miliyali 4,658 Frw, aho muri yo amafaranga azava imbere mu gihugu azaba ari miliyari 2372.4 bingana na 50.9% by’ingengo y’imari yose.  

Inguzanyo z’imbere mu gihugu ni miliyari 282.6 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 6.1%, mu gihe inguzanyo z‘amahanga ari amafaranga y’u Rwanda miliyali 1,096.7 bingana na 23.5% mu gihe inkunga z’amahanga zo ari amafaranga y’u Rwanda Miliyari 906.9 bingana na 19.5%.

Ibi bikagaragaza ko habayeho kudohoka ku muvuduko w’igihugu mu bijyanye no kwigira ku ngengo y’imari ugereranije n’irimo gusoza.

Ingero z’ibitekerezo by’abadepite byubahirijwe, harimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahawe 12,159,094,662 FRW bivuze ko yongerewe 701,000,000 FRW bingana na 6.12% ugereranyije na 11,458,094,662 FRW yari yagenewe mu mbanzirizamushinga. 

Muri rusange ingengo y’imari yose yahawe MINAGRI harimo miliyari 5 zo gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro z’imbuto n’ifumbire, naho Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi cyo cyahawe 93,458,412,146 FRW bivuze ko cyongerewe 4,739,256,542 FRW bingana na 5.34% ugereranyije na 88,719,155,604 FRW cyari cyagenewe mu mbanzirizamushinga.

RUZIGA EMMANUEL MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira