Yanditswe Oct, 21 2016 11:38 AM | 1,321 Views
Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yatoye itegeko rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.Iri tegeko rigamije gutuma inzego zinyuranye zaba iz’umutekano, ubucuruzi n’izindi gukorana bya hafi mu by’ikoranabuhanga hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Iri tegeko rikaba ryatowe n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite yo kuri uyu wa kane.
Depite Mukazibera Agnes, perezidante wa komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko yasuzumye uyu mushinga, avuga ko kubera uburemere bw’inshingano zarwo, ngo ruzajya rurebererwa na perezidansi ya Republika.
Gusa ariko abadepite bagaragaje impungenge ko uru rwego rushyizweho rwazahuza inshingano na minisiteri isanzweho ishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga bityo bakibaza umwihariko warwo.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, asobanura ko uretse kuba uru rwego ruzaba rufite inshingano ziremereye ngo ruzagira umwihariko wo guhuza ibikorwa byinshi by’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga ndetse n’umutekano muri rusange.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Tedy
nibyiza Oct 22, 2016