AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite batoye itegeko rishyiraho urwego rw'umutekano ku ikoranabuhanga

Yanditswe Oct, 21 2016 11:38 AM | 1,321 Views



Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yatoye itegeko rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.Iri tegeko rigamije gutuma inzego zinyuranye zaba iz’umutekano, ubucuruzi n’izindi gukorana bya hafi mu by’ikoranabuhanga hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Iri tegeko rikaba ryatowe n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite yo kuri uyu wa kane.

Depite Mukazibera Agnes, perezidante wa komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko yasuzumye uyu mushinga, avuga ko kubera uburemere bw’inshingano zarwo, ngo ruzajya rurebererwa na perezidansi ya Republika.

Gusa ariko abadepite bagaragaje impungenge ko uru rwego rushyizweho rwazahuza inshingano na  minisiteri isanzweho ishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga bityo bakibaza umwihariko warwo.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, asobanura ko uretse kuba uru rwego ruzaba rufite inshingano ziremereye ngo ruzagira umwihariko wo guhuza ibikorwa byinshi by’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga ndetse n’umutekano muri rusange.




Tedy

nibyiza Oct 22, 2016


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage