Yanditswe Apr, 27 2022 19:22 PM | 83,953 Views
Bamwe mu badepite batangaje ko bahangayikishijwe no kuba uturere turimo Karongi na
Ngororero nta ngengo y'imari dufite, yo guhangana n'ibiiza kandi tuza ku isonga
mu kwibasirwa nabyo.
Ni mu gihe kandi Umujyi wa Kigali nawo ingengo y'imari wari wageneye ibyo bikorwa yagabanyijweho 56%, bituma iba iyanga kubera ubwinshi bw'ibigomba kwitabwaho.
Muri iki gihe cy'itumba hirya no hino mu gihugu, haravugwa ikibazo cy'ibiza
biterwa n'imvura idasanzwe ikomeje kugwa ikangiza imitungo y'abaturage ndetse
abandi igahitana ubuzima bwabo.
Kugira ngo inzego z'ibanze zigire uruhare mu micungire y’ibiiza harimo no gushyiraho ububiko bw’ibikenerwa mu bikorwa by’ubutabazi, Inteko rusange y'umutwe w'Abadepite yo ku wa 12 Ukwakira 2021 yanzuye ko uturere duhabwa ingengo y’imari idufasha kuzuza izo nshingano.
Icyakora kugeza ubu bamwe mu badepite batewe impungenge no kuba uturere twa Ngororero, Karongi, Burera, Gisagara na Huye nta ngengo y'imari yo guhangana n'ibiiza twigeze tubona.
Ku ruhande rw'Umujyi wa Kigali ingengo y’imari ubuyobozi bwari bwageneye ibikorwa bijyanye no kurwanya ibiza mu mwaka wa 2021/22 yari 1,007,250,771 FRW, gua nyuma yo kuvugururwa yagabanutseho 565,340,301 FRW igera kuri 441,910,470 FRW bivuga ko yagabanyutseho 56.1%.
Mu kwezi gushize ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwabwiye abadepite bagize komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo mu nteko ishinga amategeko ko muri 441,910,470 FRW, hamaze gukoreshwa 437,025,015 FRW bingana na 99%.
Perezida wa komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo mu nteko ishinga amategeko, Prof Munyaneza Omar avuga ko muri rusange mu turere n’Umujyi wa Kigali hari ibibazo bifite aho bihuriye n’ingengo y’imari igenerwa ibikorwa by'ubutabazi.
Kuri uyu wa Gatatu komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite raporo ku biganiro Komisiyo yagiranye n’Ubuyobozi bw’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2021/2022.
Abadepite bakaba bagaragaje ko nubwo hakiri ibibazo bitarabonerwa ibisubizo, Komisiyo ishima intambwe ikomeza guterwa mu gushyira mu bikorwa ingengo y’imari hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage.
Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022 ivugurye ni 4,440,598,247,620 FRW.
Divin Uwayo
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
3 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
4 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
5 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru