AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Abadepite bemeje amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bimukira

Yanditswe Feb, 28 2024 15:25 PM | 126,503 Views



Inteko Rusange y'Umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’u Bwongereza ku by'ubufatanye mu byo kurengera impunzi n’abimukira binjira muri iki gihugu bitemewe n'amategeko.

Abadepite 68 muri 70 bitabiriye Inteko Rusange yo kuri uyu wa Gatatu, ni bo batoye bemeza iri tegeko.

Amasezerano avuguruye yashyizweho umukono ku wa 5 Ukuboza 2023 nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rugaragajemo bimwe mu bibazo rugasaba ko bikemurwa.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ubushake n’umuhate wo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira aho kiva kikagera.

Mu 2019 rwasinyanye amasezerano na Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi n’abandi bafatanyabikorwa bashyiraho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi z’agateganyo muri Libya bategereje kujya i Burayi.

Kugeza ubu kandi rumaze kwakira abimukira baturutse muri Libya basaga 2000, aho abarenga 68% babonye ibihugu bibakira.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi igaragaza ko mu 2023 abantu barenga 2500 bapfuye cyangwa baburirwa irengero bagerageza kwambuka Inyanja ya Mediterranée, mu gihe mu 2022 bari 1680.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz