Yanditswe Aug, 06 2019 13:22 PM | 4,482 Views
Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje imyanzuro yavuye
mu icukumbura ry'ibibazo biri mu buhinzi n'ubworozi, maze hemezwa ko igiye
gushyikirizwa Minisitiri w'Intebe n'izindi nzego zirebwa n'ibibazo
byacukumbuwe.
Mu kwezi kwa 4 uyu mwaka hashyizweho komisiyo yihariye yo gucukumbura ibibazo biri mu buhinzi n'ubworozi nyuma yo kutanyurwa n'ibisobanuro Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr.Mukeshimana Geraldine yatanze mu magambo no mu nyandiko.
Mu gihe cy'iminsi 75 komisiyo yihariye icukumbura ibibazo yagaragaje ibibazo birimo gahunda zo kuhira zidatanga umusaruro wari witezwe, inganda zidakora ibyo zashyiriweho, imicungire mibi y'amakoperative, n'imikoranire itanoze hagati y'inzego zitandukanye mu ruhererekane rw'inyongeragaciro ku bikomoka mu buhinzi n'ubworozi.
Nk’uko Ngabitsinze Jean Chrysostome, Perezida wa komisiyo yacukumbuye ibi bibazo abisobanura.
Komisiyo yihariye yashyizweho kugira ngo icukumbure ibi bibazo yatanze umwanzuro ku icukumburwa ryakozwe maze iyo myanzuro yemezwa n'Inteko rusange umutwe w'abadepite.
Abagize Umutwe w’Abadepite kandi bagaragaje ko ubuhinzi n'ubworozi bufatiye runini ubukungu bw'igihugu bityo ko hadakwiye kubaho kugenjeka ku bishobora gusubiza inyuma uru rwego.
KWIZERA John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru