AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite bemeje umushinga w'itegeko rishyiraho umusoro ku musaruro

Yanditswe Nov, 10 2021 18:51 PM | 103,859 Views



Inteko Nshinga Amategeko umutwe w'Abadepite, yemeje umushinga w'itegeko rishyiraho umusoro ku musaruro, ni umushinga w'itegeko abadepite bibajijeho ibibazo binyuranye birimo kumenya uburyo ibikorwa bimwe na bimwe by'ubucuruzi bizajya bisoreshwa nta kunyereza imisoro kubayeho.

Ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko umutwe 'abadepite, ishingiro ry'umushinga wo guhindura itegeko no.016/2018 ryo ku wa 13/04/2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'imari n'igenamigamba, Richard Tusabe yavuze ko byagaragaye ko hakenewe kuvugurura itegeko ririho. 

Yagize ati ''Byagaragaye ko hakenewe kuvugurura itegeko ririho kugira ngo rihuzwe n'umushinga wa Kigali International Busines Center. Byagaragaye ko hakenewe gusobanura neza niba umusoreshwa w'imikino y'amahirwe niba agomba kumenyekanisha umusaruro ukomoka ku mikino y'amahirwe. Bikaba byaranagaragaye ko hakenewe kuvugururwa inyungu y'umwaka isoreshwa n'umusaruro w'ukwezi usoreshwa mu rwego rwo kugabanya uburemere bw'umusoro ucibwa abakozi bafite umushahara muto no guteza umurimo muri rusange.''

Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zikubiye muri uyu mushinga w’itegeko, zigamije koroshya umutwaro ujyana no kuzuza inshingano z’usora.

Indi mpinduka ikaba iy'uko umusaruro ukomoka kuri serivisi zitanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga n’izitanzwe n’ibitangazamakuru bikorera kuri internet, wongerewe mu mushinga w’itegeko nk’inkomoko nshya y’umusaruro usoreshwa.

Abadepite bitabiriye iyi nteko rusange babajije uburyo ibikorwa by'amadini n'amatorero bizasoreshwa cyane ko byakira imisanzu y'abaturage, ndetse n'uburyo uburyo buzakoreshwa mu gusoresha ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi:

Depite Ndoriyobijya Emmanuel yagize ati ''Ndashaka kubaza impamvu nyamukuru ituma ibikorwa by'amadini n'amatorero bitatanga umusoro cyane ko usanga muri iyi minsi bakusanya amafaranga y'abaturage bakayashyira mu bikorwa bibyara inyungu. Ni iyihe mpamvu bitagaragara muri iri tegeko?''

Depite Bizimana Deogratias ati ''Ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi ntabwo bitanga inyemezabwishyu, kandi wenda buri kwezi hari amafaranga menshi bahabwa, njya numva bivugwa ku youtube ibaha amafaranga, bazabwirwa n'iki ko umusaruro bagaragaje ari wo?''

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'imari n'igenamigamba Richard Tusabe yavuze ko hatekerejwe uburyo bwo kugenzura abafite ibikorwa bitanga umusaruro:

Tusabe Richard yagize ati ''Amadini afite ibikorwa bijyana no kwigisha ijambo ry'Imana ibyo ntabwo bisora, ariko ibikorwa by'idini cyangwa itorero bibyara inyungu birasora. Niba itorero cyangwa idini rifite ihoteli cyangwa resitora irasora. Dufatanyije na RRA ndetse na RURA,dufite systeme igenzura ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi, ku buryo nta kizaducika mu misoreshereze.''

Ishingiro ry'iyu mushinga w'itegeko ryemejwe, ariko rikazoherezwa muri komisiyo ibishinzwe kugira ngo ribanze kunononsorwa rizabone kugaruka mu nteko rusange kwemezwa binyuze mu matora.

John Bicamumpaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama