Yanditswe May, 02 2022 20:25 PM | 105,035 Views
Abadepite bo muri Zambia batangiye urugendoshuri rw'iminsi 7 mu Rwanda, baravuga ko biteguye kurwigiraho uburyo rwateje imbere imyigishirize
y'ikoranabuhanga mu mashuri abanza n'ayisumbuye.
Kuri uyu munsi wa mbere izi ntumwa z'abadepite bo muri
Zambia zagiranye ibiganiro na perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, umutwe
w'abadepite Mukabalisa Donatille, byibanze kuri iyi gahunda yo guteza
imbere ikoranabuhanga mu mashuri amanza n'ayisumbuye.
Uyoboye izi ntumwa, E. Kamondo yavuze ko nabo mu gihugu cyabo bashaka ko buri mwana yakoresha mudasobwa ye ntihabeho umubyigano wo gusangira imwe ari benshi mu ishuri.
Yagize ati ''Ubwo isomo ry'ikoranabuhanga na Siyansi ryatangizwaga mu mashuri abanza nayisumbuye, ikibazo gikomeye ni uko hafi abanyeshuri 10 bigaga basangira mudasobwa imwe. Ibi byatumye abanyeshuri bacu badashobora gukurikira neza amasomo gusa mu bihe bya vuba ibintu byagiye biba byiza aho abanyeshuri 10 basangira mudasobwa. Aho Covid19 iziye twasanze ari ingenzi gutekereza ku mikoreshereze myiza y'ikoranabuhanga."
"Icyo nishimira magingo aya ni ubucuti buri hagati y'u Rwanda na Zambia. Vuba aha twarishimye kubona prezida Kagame adusura muri Zambia akaba yaragiranye ibiganiro birebire na perezida wacu, Hakaimbe Hichilema iki ni ikintu cyiza cyane kandi ndizera ko mu bihe biri imbere tuzakora ibintu byiza cyane cyane muri Afurika.''
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille yasobanuye ko uru ruzinduko ari ingenzi cyane kuko ruri mu murongo w'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye aherutse gusinywa hagati y'u Rwanda na Zambia.
Urugendo shuri rw'iri tsinda ry'abadepite 10 bo muri Zambia ruzamara icyumweru, aho biteganyijwe bazasura ibigo bitandukanye by'amashuri n'izindi nzego za Leta.
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru