AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abadepite bo muri Zambia bagiye kwigira ku Rwanda uburyo rwateje imbere imyigishirize y'ikoranabuhanga

Yanditswe May, 02 2022 20:25 PM | 105,885 Views



Abadepite bo muri Zambia batangiye urugendoshuri rw'iminsi 7 mu Rwanda, baravuga ko biteguye kurwigiraho uburyo rwateje imbere imyigishirize y'ikoranabuhanga mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

Kuri uyu munsi wa mbere izi ntumwa z'abadepite bo muri Zambia zagiranye ibiganiro na perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w'abadepite Mukabalisa Donatille, byibanze kuri iyi gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri amanza n'ayisumbuye.

Uyoboye izi ntumwa, E. Kamondo yavuze ko nabo mu gihugu cyabo bashaka ko buri mwana yakoresha mudasobwa ye ntihabeho umubyigano wo gusangira imwe ari benshi mu ishuri.

Yagize ati ''Ubwo isomo ry'ikoranabuhanga na Siyansi ryatangizwaga mu mashuri abanza nayisumbuye, ikibazo gikomeye ni uko hafi abanyeshuri 10 bigaga basangira mudasobwa imwe. Ibi byatumye abanyeshuri bacu badashobora gukurikira neza amasomo gusa mu bihe bya vuba ibintu byagiye biba byiza aho abanyeshuri 10 basangira mudasobwa. Aho Covid19 iziye twasanze ari ingenzi gutekereza ku mikoreshereze myiza y'ikoranabuhanga."

"Icyo nishimira magingo aya ni ubucuti buri hagati y'u Rwanda na Zambia. Vuba aha twarishimye kubona prezida Kagame adusura muri Zambia akaba yaragiranye ibiganiro birebire na perezida wacu, Hakaimbe Hichilema iki ni ikintu cyiza cyane kandi ndizera ko mu bihe biri imbere tuzakora ibintu byiza cyane cyane muri Afurika.''

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille yasobanuye ko uru ruzinduko ari ingenzi cyane kuko ruri mu murongo w'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye aherutse gusinywa hagati y'u Rwanda na Zambia.

Urugendo shuri rw'iri tsinda ry'abadepite 10 bo muri Zambia ruzamara icyumweru, aho biteganyijwe bazasura ibigo bitandukanye by'amashuri n'izindi nzego za Leta.


John Gakuba



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama