Yanditswe May, 18 2019 17:10 PM | 7,704 Views
Abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu
Rwanda barishimira uburyo u Rwanda rwashyize ingufu mu kongera ibikorwa remezo
bifasha abaturage Kandi rukoroshya ubuhahirane n'ibihugu by'abaturanyi.
Ibi ni bimwe mu byo bagaragaje nyuma yo gusura akarere ka Rubavu kuri uyu wa gatandatu .
Abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga batemberejwe mu mujyi was Rubavu bavuga ko uburyo u Rda rwitaye ku bikorwa remezo n'ubuhahirane Ari ikintu gishimishije.
Ministre w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane avuga ko kwereka abahagarariye ibihugu byabo ukuri kw'ibibera mu Rda bifite inyungu nyinshi
Banasuye umupaka uhuza u Rda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ufite akamaro kanini ku bukungu bw'ibihugu byombi kuko uzwi nka Petite barriere unyurwaho n'abasaga ibihumbi 55 buri munsi mu gihe uwa Grande barriere unyurwaho n'abasaga ibihumbi 9
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru