AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadozi bo mu karere ka Gakenke basuye uruganda rukora imyenda C&H Garments

Yanditswe Oct, 25 2016 14:53 PM | 2,239 Views



Abakora umwuga w' ubudozi mu Gakiriro ko mu karere ka Gakenke bagiriye urugendo shuli mu ruganda rukora imyenda rwa C&H Garments ruherereye mu gace kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali.

Abo badozi bishimiye ko bagiye guhabwa amahugurwa n'uru ruganda kuko bizabafasha kunoza imikorere yabo.

Abadozi 87 baturutse mu gakiriro ko mu karere ka Gakenke basuye uruganda rukora imyenda rwa C&H Garments, mu rwego rw'ubufatanye n'imikoranire hagati yabo n'urwo ruganda.

Batemberejwe muri urwo ruganda basobanurirwa imikorere yarwo. Ari nako abafite ibibazo babibaza kugira ngo biyungure ubumenyi.

Bamwe mu badozi bavuga ko batunguwe n'imikorere y'urwo ruganda n'ibikoresho bakoresha mu kudoda.

Ibi biremezwa kandi n'umuyobozi mukuru w'uruganda rwa C&H Garments Candy MA ushimangira ko icyo bagamije ari ukuzamura ubushobozi bw'aba badozi.

Abo badozi baje baherekejwe n'umuyobozi w'akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu Aimé Francois Niyonsenga. Kuri we ngo iyi ni ntambwe y'ingenzi itewe mu guteza imbere aba badozi. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage