Yanditswe Jul, 29 2022 20:14 PM | 139,610 Views
Abafaransa baba mu Rwanda barahamagarira abikorera bo muri icyo gihugu gushora imari yabo mu Rwanda kuko ari igihugu gitekanye kandi cyorohereza abashoramari.
Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu sosiyete y’Abafaransa, Imara Properties yatahaga icyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka amacumbi i Rebero mu mujyi wa Kigali.
Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no guhindura isura cyane cyane mu miturire n’ibikorwa remezo.
Ku musozi wa Rebero ni hamwe mu hagaragarira izo mpinduka zirimo n’inzu zigezweho zikomeje kubakwa.
David Benazeraf umufaransa washoye imari mu rwego rw’imyubakire, avuga ko politiki
nziza y’ishoramari ari yo yatumye yiyemeza gukorera mu Rwanda.
"Naje mu Rwanda bwa mbere
muri 2006 mu rugendo rwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma rero
nagarutse inshuro nyinshi nza no gushinga sosiyete Imara properties mu myaka
ibiri ishize mbona ukuntu igihugu kihuta mu iterambere n’ubukungu, icyo nabwira
rero abashoramari b’Abafaransa ni uko mu Rwanda hari amahirwe menshi, igihugu
gikora neza kandi cyoroshya ishoramari."
Ambasaderi w’ u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre avuga ko imibanire myiza y’u Rwanda n’igihugu cye iri bikomeje gutuma ishoramari ry’Abafaransa ryiyongera mu Rwanda.
"Twashyizeho ihuriro ry’abashoramari
35 harimo ay’Abafaransa n'Abanyarwanda ariko afite aho ahuriye n’u Bufaransa
tukizera rero ko uyu mushinga ugiye kurushaho gukurura abashoramari
b’Abafaransa n’abandi kuza gukorana
n’abanyarwanda by'umwihariko mu myubakire n’imiturire.
Ikigo cy’igihugu cy’imiturire Rwanda Housing authority, kivuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza korohereza abashaka gushora imari mu rwego rw’imiturire kugirango byihutishe iterambere.
Umushinga watashywe ku musozi wa Rebero ugizwe n’inzu 15 icyiciro cya kabiri hazubakwa inzu 18 imwe ifite agaciro ka milioni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukavuga ko buri mwaka hakenerwa nibura amacumbi ibihumbi 27 ku batuye Kigali.
Jean Damascene MANISHIMWE
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru