AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakurwamo

Yanditswe Feb, 29 2024 10:28 AM | 141,799 Views



Abaturage bafite imirima iri ku nkengero z'Ikiyaga cya Ruhondo yahinzwemo ubwatsi bw'amatungo barasaba ko basubizwa ubutaka bwabo nyuma y’uko butangiye guhingwamo n’abandi kandi bari babukuwemo babwirwa ko buri mu mbago zitemewe gukorerwamo ubuhinzi.

Aba baturage ni abo mu tugari dutatu two mu Murenge wa Gashaki dukora ku Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze.

Abaganiriye na RBA bavuze ko bari bafite imirima muri metero 50 z’Ikiyaga cya Ruhondo nyuma haza guterwa ubwatsi bw'urubingo rw'amatungo bikozwe n'abandi baturage none ubu ngo byateje amakimbirane muri utwo tugari.

Basaba ko na bo bakwemererwa kuhatera ubwatsi kuko iyo mirima yahoze ari iyabo none ngo babuze ubwatsi.

Ku rundi ruhande abaturage bivugwa ko bigabije iyo mirima bakayihingamo ubwatsi bavuga ko biteguye kuyisubiza mu gihe cyose ubuyobozi buzagira umurongo butanga kuri iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashaki, Ntambara Allan, yavuze ko ibyo bibazo by'ubwumvikane buke mu baturage bihari ariko hategerejwe umwanzuro uzatangwa n’ubuyobozi bw’akarere kuko hari itsinda ryashyizweho ririmo kubikurikirana.

Muri 2016 ni bwo abaturage bari bafite imirima ku nkengero z'Ikiyaga cya Ruhondo muri metero 50 bayitanze kuko ari mu mbago z’ahantu hakomye ariko batungurwa no kubona abandi bayihingamo.

Ally Muhirwa




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz