AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Abafite inganda baravuga ko bakibangamirwa n'ibyo gupfunyikamo ibyo bakora bigihenze

Yanditswe Feb, 27 2024 20:16 PM | 112,292 Views



Abafite inganda basanga gushyira imbaraga mu gushora imari mu gukora ibikoresho bipfunyikwamo, ari byo bizatuma bimwe mu bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bigabanya ibiciro kuko kugeza ubu ibipfunyikwamo ibicuruzwa bigituruka hanze.

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ivuga ko amarembo afunguriye buri wese wifuza gushora imari muri uru rwego kandi ngo itegeko ribigenda riri hafi gutorwa.

Urwego rw'inganda rukomeje gutera intambwe ifatika kuko uko ziyongera ni nako zitanga imirimo kandi ifatiye runini abazikoramo.

Hagati aho ariko abanyenganda bavuga ko bagihendwa bikomeye no kubona iby'ibanze bibyazwa ibicuruzwa, ariko hakaniyongeraho ko ibikoresho bipfunyikwamo ibyo bicuruzwa nabyo bigituruka hanze y'igihugu.

Ikibazo cy'ibikoresho bipfunyikwamo ku banyenganda bo mu Rwanda kiri mu byabajijwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda ubwo aheruka kwitaba umutwe w'Abadepite, ngo atange ibisobanuro ku biri gukorwa ngo ibibazo biri nganda bikemurwe.

Ku rundi ruhande abacuruzi n'abaguzi bashimangira ko ibicuruzwa bipfunyitse mu bikoresho bya plastique ari byo bikunze kugurwa kuko bihendutse ugereranije n'ibipfunyitse mu bindi.

Ibihugu biri mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba byemeranijwe koroshya urujya n'uruza rw'abantu, ibicuruzwa na serivisi bivuze ko nta bicuruzwa bigomba gukumirwa mu gihugu icyo ari cyo cyose.

Gusa Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome avuga ko ntawe uhejwe mu ishoramari rikora ibipfunyikwamo cyane cyane ko bifitiye inganda zo mu Rwanda inyungu.

U Rwanda rushyize imbaraga mu bikoresho bikoreshwa inshuro nyinshi mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa rya plastiki kenshi zikoreshwa rimwe zikajugunywa, bivuze ko abashoramari bakwiye kwibanda mu gutunganya ibipfunyikwamo bitanyuranije n'amabwiriza y'ibigo bibungabunga ibidukikije.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz