AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abafite ubumuga bw'uruhu bagiye koroherezwa kubona amavuta yo kwisiga

Yanditswe Aug, 24 2018 17:13 PM | 25,249 Views



Abafite ubumuga bw'uruhu mu Rwanda barabyinira ku rukoma nyuma yaho umukuru w'igihugu asabye inzego bireba kuborohereza kubona amavuta n'ibindi bikoresho birinda uruhu rwabo kwangizwa n'izuba.

Nubwo amwe muri aya mavuta ashobora gukoreshwa na buri wese mu rwego rwo gukingira uruhu rwe ngo rutangirika, harimo amwe muri yo abafite Ubumuga bw'uruhu bakenera umunsi ku wundi kuko abarinda gufatwa na kanseri y'uruhu.

Bamwe mu bafite ubumuga bw'uruhu bakenera byibura amacupa 2 y'aya mavuta buri kwezi, ni ukuvuga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 21. Ni ubushobozi benshi mu bafite ubu bumuga bavuga ko badafite, ibintu birushaho gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Bamwe mu bakora muri Farumasi bemeza ko mu gihe aya mavuta yashyirwa ku rutonde rw'imiti abafite ubumuga bw'uruhu bishyurirwa n'ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de santé byagabanya igiciro cyikagera byibura ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi 2.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga bw'uruhu basaga 1000 nk’uko bitangazwa n’Inama y'igihugu y'abafite ubumuga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage