Yanditswe Aug, 24 2018 17:13 PM | 25,249 Views
Abafite ubumuga bw'uruhu mu Rwanda barabyinira ku rukoma nyuma yaho umukuru w'igihugu asabye inzego bireba kuborohereza kubona amavuta n'ibindi bikoresho birinda uruhu rwabo kwangizwa n'izuba.
Nubwo amwe muri aya mavuta ashobora gukoreshwa na buri wese mu rwego rwo gukingira uruhu rwe ngo rutangirika, harimo amwe muri yo abafite Ubumuga bw'uruhu bakenera umunsi ku wundi kuko abarinda gufatwa na kanseri y'uruhu.
Bamwe mu bafite ubumuga bw'uruhu bakenera byibura amacupa 2 y'aya mavuta buri kwezi, ni ukuvuga
amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 21. Ni ubushobozi benshi mu bafite ubu bumuga
bavuga ko badafite, ibintu birushaho gushyira mu kaga ubuzima bwabo.
Bamwe mu bakora muri Farumasi bemeza ko mu gihe aya mavuta yashyirwa ku rutonde rw'imiti abafite ubumuga bw'uruhu bishyurirwa n'ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de santé byagabanya igiciro cyikagera byibura ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi 2.
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga bw'uruhu basaga 1000 nk’uko bitangazwa n’Inama y'igihugu y'abafite ubumuga.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru