AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abafite virusi itera SIDA barashima Leta kuba yabegereje imiti igabanya ubwandu ku buntu

Yanditswe Sep, 30 2021 20:02 PM | 23,944 Views



Bamwe mu bafite virus itera SIDA bavuga ko gufata imiti neza byatumye bagabanya virus mu mubiri bakaba bageze ku rwego rwo kutanduza, bakaba bashima Leta ibaha imiti nta kiguzi, ibintu bibatera imbaraga zo guharanira kubaho no gukora ngo biteze imbere.

Umugabo n'umugore bo mu Karere ka Gasabo bamaze imyaka 3 n'igice bubatse urugo, bavuga ko bashakanye umwe yaranduye virus itera Sida undi ntayo afite. 

Kimwe n'umusore uvuga ko yavukanye virus itera Sida bahuriza ku kamaro gakomeye ko gufata imiti, virus zikagabanuka mu mubiri. 

Umwe yagize ati "Iyo isaha igeze, mfata umuti ku gihe, sindohoka sinshobora no kubyibagirwa, iyo nagiye ahandi hano, ngendana imiti mu isakoshi. Buri mezi 3 ndipimisha bakandebera aho virus zigeze, bagasanga zaragabanutse. Nta burwayi ngira budasanzwe, umwana wanjye n'umugabo wanjye bose ni bazima. Nshimira Minisante idufasha kubona imiti ku gihe, batwitaho, akazi kose ndagakora, mfite imbaraga zihagije mu mubiri, urugo rwacu ruteye imbere."

Undi ati "Ndi umusore w'imyaka 26, navukanye VIH, urugendo rwari rurerure, ku bw'ubufasha bwa leta, nabashije kubaho neza, mfata imiti neza, ngeze ku rwego kuba virus zaragabanutse mu mubiri, nshishikariza abandi gufata imiti neza, bityo bakagira ubuzima bwiza, bakiteza imbere, niyemeje gukomeza gufata imiti neza, sinzasubira inyuma."

Urugaga rw'abafite virus itera SIDA mu Rwanda RRP+ rwatangije gahunda igamije gushishikariza umuntu ufite Virus itera Sida kuba uwagabanije virus itera Sida bityo akaba utanduza virus itera SIDA.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Sage Semafara avuga ko ikigamijwe ari ugufasha abafite virus itera SIDA kumva ko kuyigabanya mu maraso, ari ibintu bishoboka.

Ati "Byagaragaye mu bushakashatsi ko iyo umuntu afata imiti neza ya VIH ashobora kugera ku kigero virus zigabanuka mu maraso bapima icyo bita charge viral bagasanga iri munsi ya 20  muri ml y'amaraso, ni ukuvuga ko uwo muntu aba afite amahirwe 100% yo kutanduza. Kugabanya kuri ubwo buryo bituma akato umuntu yiha cyangwa abantu bamuha  karangira, ikindi bifasha abatabona imbaraga zo kwipimisha barabikora kuko bazi ko bazafata imiti neza, virus zikagabanuka, byongera amahirwe yo kubaho neza ku bafite virus itera SIDA."

Semafara avuga kandi ko mu Rwanda 91% by'abafata imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA bamaze kugabanya virus mu maraso zigera munsi ya 200.

Dr. Janvier Serumondo, umukozi mu Ishami rishinzwe kurwanya viirus itera SIDA muri RBC avuga ko gufata imiti neza ari cyo gisubizo kirambye ku muntu ufite virus itera SIDA n' igihugu muri rusange.

Ati " Niba uri umugabo ubana n'umugore wawe neza, mushobora kubyara, murakomeza mubane mutanduzanya mubyare abana bazima. Ku muryango nyarwanda muri rusange ubwandu buragabanuka bikazadufasha kugabanya ubwandu muri rusange, niba twari kuri 3% bikagabanuka, bitewe nuko abantu badakomeza kwandura kurushaho."

Gahunda ya U=U Undetectable=Untransmittable) yashyizweho n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rirwanya SIDA (UNAIDS) u Rwanda rwayitangirije ku Kigo Nderabuzima cya Remera mu Karere ka Gasabo ahabarurwa abantu  3591 bahafatira imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA. Muri bo abo virus zagabanutse mu maraso yabo bagera kuri 98%.

Kugeza ubu abafite virus itera Sida bibumbiye mu rugaga RRP+ barenga ibihumbi 140.

Ubushakashatsi ku bijyanye n'icyorezo cya virus itera SIDA bwa RPHIA bwo mu mwaka wa 2019 bwagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali, kugabanya ingano ya virus itera mu maraso biri ku kigero cya 77,4%.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama