AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaganga bo mu Rwanda bakereye kuganira na Perezida Kagame

Yanditswe Nov, 07 2019 09:28 AM | 18,005 Views



Abakora umwuga w’ubuvuzi mu Rwanda by’umwihariko abiganjemo inzobere mu buvuzi butandukanye baravuga ko igihugu gikomeje kubafasha kugera mu kwigisha umubare munini w’abaganga kuko kuva Jenoside yakorewe abatutsi yagarikwa mu 1994, umubare w’abaganga umaze kugera ku 1920 naho inzobere zigera kuri 320.

Kuri ubu ariko uru rwego rufite imbogamizi zikomeye zo kugira umubare munini w’abanyeshuri ariko abarimu bagakomeza kuba bake, ibi bikajyana no kutagira aho abanyeshuri bigira kuvura abantu cyane ko nta mategeko yari yemerwa yo kwigira kuvura hifashishijwe imirambo.

Umushahara muto, kutagira amacumbi afAsha abaganga hafi, inyubako zishaje, izubatse nabi, kudasana ibikoresho byo kwa muganga, ni bimwe mu bituma service zo kwa muganga by’umwihariko mu bitaro byo mu ntara. 

Kimwe mu bikomeje kubangamira uyu mwuga mu gihugu ni umubare munini w’abaganga boherezwa kwiga mu bihugu byo hanze ntibagaruke gutanga ubufasha mu buvuzi ku gihugu cyabohereje. 

Dr Karekezi Claire inzobere mu kubaga ubwonko unamaze igihe gito agarutse mu Rwanda akaba yaranabonye akazi mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda asobanura ko benshi mu baganga baguma hanze kubera ko umushahara bahemberwayo uri hejuru cyane ugereranije n’uwo babona bagarutse mu Rwanda. 

Biteganijwe ko kuri uyu munsi umukuru w’Igihugu ari buhure n’abaganga baba abakora mu nzego z’ubuvuzi za Leta n’izigenga kugira ngo harebwe ibyo uyu mwuga umaze kugeza ku Banyarwanda no kureba uko ibibazo bikiri muri uyu murimo byahabwa umurongo ukwiye ngo bikemurwe.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage