AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abagana ibitaro bya HVP Gatagara barinubira ubucucike buharangwa

Yanditswe Jun, 18 2021 09:29 AM | 16,048 Views



Abagana ibitaro bya  HVP Gatagara byita ku bafite ubumuga butandukanye mu karere ka Nyanza, barinubira ubucucike bukabije bugaragara muri ibi bitaro ahanini  biturutse ku bikorwaremezo bidahagije ndetse n'ibihari bikaba bishaje.

Aba barimo abarwayi n'abarwaza bavuga ko kuri ubu hari abahabwa gahunda z'igihe kirekire kubera ubuke bw'ibitanda n’inyubako, abarwayi bakirirwamo bakifuza ko ibi bitaro byagurwa.

Inyubako zo muri ibi bitaro byita ku bafite ubumuga bya HVP Gatagara kuri ubu zamaze gusaza, kuko zubatswe mu 1963 nyuma gato y'uko padidiri freport Ndagijimana atangije iki kigo mu karere ka Nyanza.

Nk'aho abarwariye muri ibi bitaro bacumbikirwa,  hari aho zimwe mu nyubako ziva, ahandi ugasanga hari  ubucucike bukabije ibintu abagana ibi bitaro binubira.

Kuva mu 2018 ibi bitaro byatangira gukorana na mutuelle De Sante, ngo umubare w'abo byakira wagiye uzamuka mu buryo budasanzwe hakiyongeraho n'uko byinshi mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu bihohereza abarwayi.

Abagana ibi bitaro bifuza ko byakongerwa ubushobozi mu buryo bw'inyubako ndetse n'ibikoresho kugira ngo bibashe guha serivise nziza ababigana.

Ubuyobozi bw'ibitaro bya HVP Gatagara, buvuga ko kuva mu 2018 ibi bitaro byatangira gukorana na mutuelle de sante abarwayi byakiraga bavuye kuri 3000 kuri ubu bakaba bageze hafi ku 6000.

Abarwayi bahabwaga serivise zo kubagwa muri icyo gihe bavuye kuri 200 bagera ku basaga 530.

Umuyobozi w'ibi bitaro Frere Kizito Misago, avuga ko kuri ubu ibi bitaro bisa n'ibirimo kwakira barwayi barengeje ubushobozi bwabyo.

Mu 2017 nibwo HVP Gatagara yemewe nk'ibitaro byita ku bafite ubumuga ireka kuba ikigo cyita kubafite ubumuga.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko ibi bizatuma ibi bitaro  hari ibyo bizajya bifashwa gukemura ndetse uko ubushobozi buzagenda buboneka bikagenda bivugururwa.

Ibitaro bya HVP Gatagara bitanga serivise 20 ku bafite ubumuga butandukanye basaga 6000 buri mwaka, bakurikiranwa n'abakozi 150 umunsi ku munsi.

Icyakora kuri ubu bifite ibitanda 180 gusa bikoreshwa n'abarwayi bacumbikirwa.


Tuyisenge Adolphe




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize