Yanditswe Jun, 18 2021 09:29 AM | 16,016 Views
Abagana
ibitaro bya HVP Gatagara byita ku bafite
ubumuga butandukanye mu karere ka Nyanza, barinubira ubucucike bukabije
bugaragara muri ibi bitaro ahanini
biturutse ku bikorwaremezo bidahagije ndetse n'ibihari bikaba bishaje.
Aba barimo abarwayi n'abarwaza bavuga ko kuri ubu hari abahabwa gahunda z'igihe kirekire kubera ubuke bw'ibitanda n’inyubako, abarwayi bakirirwamo bakifuza ko ibi bitaro byagurwa.
Inyubako zo muri ibi bitaro byita ku bafite ubumuga bya HVP Gatagara kuri ubu zamaze gusaza, kuko zubatswe mu 1963 nyuma gato y'uko padidiri freport Ndagijimana atangije iki kigo mu karere ka Nyanza.
Nk'aho abarwariye muri ibi bitaro bacumbikirwa, hari aho zimwe mu nyubako ziva, ahandi ugasanga hari ubucucike bukabije ibintu abagana ibi bitaro binubira.
Kuva mu 2018 ibi bitaro byatangira gukorana na mutuelle De Sante, ngo umubare w'abo byakira wagiye uzamuka mu buryo budasanzwe hakiyongeraho n'uko byinshi mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu bihohereza abarwayi.
Abagana ibi bitaro bifuza ko byakongerwa ubushobozi mu buryo bw'inyubako ndetse n'ibikoresho kugira ngo bibashe guha serivise nziza ababigana.
Ubuyobozi bw'ibitaro bya HVP Gatagara, buvuga ko kuva mu 2018 ibi bitaro byatangira gukorana na mutuelle de sante abarwayi byakiraga bavuye kuri 3000 kuri ubu bakaba bageze hafi ku 6000.
Abarwayi bahabwaga serivise zo kubagwa muri icyo gihe bavuye kuri 200 bagera ku basaga 530.
Umuyobozi w'ibi bitaro Frere Kizito Misago, avuga ko kuri ubu ibi bitaro bisa n'ibirimo kwakira barwayi barengeje ubushobozi bwabyo.
Mu 2017 nibwo HVP Gatagara yemewe nk'ibitaro byita ku bafite ubumuga ireka kuba ikigo cyita kubafite ubumuga.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko ibi bizatuma ibi bitaro hari ibyo bizajya bifashwa gukemura ndetse uko ubushobozi buzagenda buboneka bikagenda bivugururwa.
Ibitaro bya HVP Gatagara bitanga serivise 20 ku bafite ubumuga butandukanye basaga 6000 buri mwaka, bakurikiranwa n'abakozi 150 umunsi ku munsi.
Icyakora kuri ubu bifite ibitanda 180 gusa bikoreshwa n'abarwayi bacumbikirwa.
Tuyisenge Adolphe
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru