AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaganga b’amenyo mu Rwanda bahangayikishijwe n’ubwiganze bw’indwara zo mu kanwa

Yanditswe Mar, 20 2021 09:14 AM | 131,223 Views



Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda irakangurira abantu kwita ku isuku yo mu kanwa kuko kutabikora bishobora kubakururira indwara zo mu kanwa n'izindi zitandura zirimo nk'umutima, diabete n'izindi. 

Ni mu ivuriro rya Kaminuza y'u Rwanda muri koleji yigisha ibijyanye n’ubuvuzi. Abaganga baravura abarwayi indwara zibasira igice cyo mu kanwa.

Abaganga b'inzobere bari kumwe n'abanyeshuri biga ubuvuzi, cyane ko iryo vurirp ryashyiriweho kuvura no kwigisha barikwita ku murwayi umwe ku wundi. Uwahiriwe Aline, umwe muri abo barwayi twahasanze aje kwivuza avuga ko we ubu buvuzi yitabiriye hakiri kare bwamugiriye akamaro.

Yagize ati ''Iryo hasi (iryinyo) ni ryo ryabanjije kundya harabyimba noneho nkabaza bakambwira ngo ni iryinyo ririkumera ariko byarabyimbaga mu gihe ndi kurya cyangwa navuga nkiruma… icyo nababwira ni uko bazajya bivuza hakiri kare nk'uko njye nabitindanye nari nzi ko wenda nta kibazo kirimo byari nk'ibimenyetso by'indwara byari bitangiye kuza uko nkagirango ni ibisanzwe...''

Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri Kaminuza akaba n'umuganga w'indwara zo mu kanwa Dushime Alliance avuga ko ukurikije abarwayi bahura na bo ndetse n'abo bahura bagiye gusura abaturage hari benshi barwaye indwara zo mu kanwa batanabizi.

Yagize ati ''Tubona hari ikibazo gikomeye cy'indwara zo mu kanwa kuko tujya tujya muri kominote tukareba abantu bafite indwara zitandukanye , dusanga hari abanyarwanda benshi bafite indwara zo mu kanwa ariko igiteye impungenge cyane ni uko batanabizi. Icyakorwa ni ugukora ubukangurambaga tukabwira abaturage ibijyanye n'indwara zo mu kanwa bityo bakihutira kuzivuza.''

Kwizihiza uyu munsi byaranzwe no gutanga serivise z’ubuvuzi ku bantu barwaye indwara zo mu kanwa. Ni umunsi wijihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti“Terwa ishema no mu kanwa hawe''.

Umuyobozi w'agateganyo wa Koleji y'ubuzima muri Kaminuza y'u Rwanda Prof Kagwiza Jeanne avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe n'ibyo bigisha muri kaminuza bigaragara ko abaturage bagikerensa indwara zo mu kanwa kandi hari izindwa ndwara zikomeye zishobora kuzikomokaho.

Ati ''Usanga batekereza y'uko bazibona n'indwara zidashobora kubazanira ibibazo byinshi , ibyo ni ukwibeshya kuko hari ubushakashatsi bwakozwe cyane no mu kwigisha turabyigisha y'uko izo ndwara zishobora kuba ziri kumwe n'izindi cyangwa igatera n'izindi ndwara, ni indwara cyane navuga zitandura tuvuge nk'indwara z'umutima, diabete  izo zose hari igihe zijyana n'indwara zifata mu kanwa.''

Umuyobozi w'ishami ry'ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Corneille Ntihabose asaba abaturage kwivuza indwara zo mu kanwa hakirikare nibura umuntu buri mwaka yakabaye yisuzumisha izo ndwara zo mu kanwa.

''Hari isano ikunda kubaho ku ndwara zo mu kanwa n'indwara z'umutima cyane urugero nk'indwara yitwa andocardite iyo habaye isuku nkenya, hari n'isano na diabete n'indwara zo mu kanwa aho umuntu ufite indwara zo mu kanwa ushobora gusanga afite isukari itari kuba controle mu buryo bwiza. Icyo dusaba abantu ni ukwitabira ingamba z'isuku yo mu kanwa, ikindi ni uko nibura umuntu yagakwiye kujya kwa muganga nibura inshuro 1 mu mwaka nubwo bishobora kurengaho muganga akamurebera uko ishinya cyangwa amenyo bimeze akamugira inama.''

Ku isi abantu babarirwa muri miliyari 3.5 bagira ikibazo cy’indwara zo mu kanwa no mu Rwanda ubushakashatsi bwasohotse muri 2018 bukaba bwarakorewe ku bantu 2000 harebwa niba barigeze bagira ikibazo cyo mu kanwa bwagaragaje nibura 64% by'abantu baba barigeze bagira ikibazo cyo mu kanwa, ibintu Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko ari ikibazo gihangayikishije.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw