Yanditswe Mar, 17 2020 12:21 PM | 28,036 Views
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko abarwayi basanzemo coronavirus ubu barimo kwitabwaho bihagije ku buryo nta n’umwe muri bo urembye.
Ni mu gihe kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda Laborarwari y'Igihugu y'Icyitegererezo iravuga ko imaze kwakira ibizamini by’abasaga 150.
Ku cyicaro cya Laboratwari y'Igihugu y'Icyitegererezo mu Mujyi wa Kigali ni ho hakirirwa ibizamini by' abakekwaho icyorezo cy'indwara ya Coronavirus bivuye mu bitaro bitandukanye mu gihugu.
Umuyobozi wa serivisi z'ubuzima mu Rwego rushinzwe Ubuzima mu Rwanda, (RBC), Dr Jean Baptiste Mazarati avuga ko kuva umurwayi wa mbere mu Rwanda yamenyekana ko afite iyi Coronavirus buri munsi bakira ibizamini bisaga 20 na 30 bivuye mu bitaro binyuranye byo mu gihugu.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe gupima virusi zitera indwara binyuze binyuze mutunyangingo Esperance Umumararungu yasobanuye ibizamini bifatwa mu muntu ngo bipimwe.
Yagize ati “Ikizamini dufata tugifata mu mazuru yombi no mu muhogo,kino cyumba duhagazemo ni ho tubasha gukuramo ako gace ko muri virusi tugakomereza no mu bindi byumba,kujya gutegura ibindi bikoresho bisaba kugira ngo tumenye niba ako gace ari aka ya virusi dukeneye, iyo tuvuye muri icyo cyumba tubijyana mu yindi mashini, iyo mashini ni yo izaduha igisubizo cya nyuma ikatubwira ngo uyu murwayi afite ino virusi ya korona cyangwa nta virusi afite.”
Umuyobozi w'ishami rishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo zandura mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC Dr Jose Nyamusore avuga ko abamaze kwemezwa ko bafite icyorezo cy'indwara ya Coronavirus barimo gukurikiranwa n'abaganga babihuguriwe.
Bajyanwe ahabugenewe mu Kigo nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, akaba yemeza ko ubuzima bwabo bumeze neza.
Yagize ati "Mu by’ukuri bameze neza ntawe uri mu buryo budasanzwe mu gitondo turabahamagara akakubwira ngo ari gukora sport ari gukora pompage kuri sima, bari gukurikiranwa umuriro kubabara umutwe,mu minsi mike bashobora kongera gupimwa dukurikije uko ibimenyetso byagiye bigabanuka tukabona uko ibisubizo bihagaze virusi zashize bakongera gutaha mu miryango yabo.”
Yunzemo ati “Twirinde guhanahana ibiganza,twirinde guhanahana indwara twitsamure neza,dukorore neza tureke gukora mu maso dukarabe intoki n'amazi meza n'isabune kugira ngo tutazavurwa."
Uretse ku Kigo Nderabuzima cya Kanyinya
cyateganyijwemo ibyumba 50, hari no Bitaro
bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe hari ibyumba 25, hakaba
n’Ibitaro bya Kabgayi bifite ibyumba 120, byagenewe abanduye iki cyorezo cya Coronavirus.
Ni mu gihe no mu bindi bitaro mu Gihugu hose hagiye hateganywa ibyumba bigenewe kwakira uwagararahp iyi ndwara.
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara mu gihugu cy'u Bushinwa umwaka ushize Laboratwari y'Igihugu y'icyitegererezo mu Rwanda imaze kwakira ibizamini bisaga 1200 by’abantu banyuranye bakekaga ko baba barayanduye.”
Jean Paul TURATSINZE
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru