AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abagenzuzi b'ubuziranenge mu kigo RICA bakoze Ubugenzuzi bw'ubuzirange bw'inyama mu isoko rya Kimironko

Yanditswe Dec, 31 2021 16:42 PM | 76,825 Views



Hagamijwe kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa cyane cyane ubw'inyama muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, uyu munsi abagenzuzi b'ubuziranenge b'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi (RICA) bakoze Ubugenzuzi bw'ubuzirange bw'inyama mu isoko rya Kimironko.

Muri iri soko bahafatiye inyama z'inka 8 zihwanye n'Ibiro 720 zabazwe zidapimwe, banafatira ibiro 52 by'inyama zari mu mafrigo zatakaje ubuziranenge nyuma yo kumaramo igihe kinini aho zari zatangiye kunuka.

Ubuyobozi bwa RICA bwavuze ko izi nyama zafashwe zitujuje ubuzirange, zigiye kumenwa ahabugenewe hakurikijwe amabwiriza yo kurengera ibidukikije.

Ubuyobozi bwa RICA bwasabye abacuruzi b'ibiribwa cyane cyane ab'inyama kurangwa n'isuku aho bakorera, kugira icyemezo cy'ubuzima gitangwa na muganga wemewe no gucuruza inyama zapimwe kandi zifite inkomoko izwi.

Bwasabye kandi abaguzi gushishoza bakagura inyama zujuje ubuziranenge ni ukuvuga izapimwe na muganga w'amatungo wemewe, kandi zavuye mu mabagiro azwi anafite ibyangombwa biyemerera gukora.

Mu gukomeza kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa no kurengera abaguzi, abagenzuzi b'ubuziranenge ba RICA bakomeje iki gikorwa hirya no hino ku masoko atandukanye mu gihugu.

RICA kandi yavuze ko abacuruzi bagomba gushyira ibiciro ku bicuruzwa no gutanga inyemezabwishyu.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira