AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abageze mu zabukuru barashima Leta yabashyiriyeho gahunda zibashajisha neza

Yanditswe Oct, 07 2019 08:50 AM | 21,589 Views



Ubwo hazirikanwaga umunsi mpuzamahanga wabahariwe,abageze mu za bukuru bashimiye Leta y’u Rwanda gahunda zitandukanye yabashyiriyeho bavuga ko zibashajisha neza.

Muri gahunda ya guverinoma yo guhindura imibereho y’abaturage, hashyizwe imbaraga mu kurwanya ibibazo by'ingutu byugarije imibereho y'abaturage birimo no kugabanya ubukene bukabije mu miryango.Icyiciro cy'abageze mu zabukuru kiri mu bibasirwa n'ubukene bitewe n'uko ntambaraga zo gukora bafite.

Leta y'u Rwanda yabashyiriyeho gahunda zibaherekeza mu myaka yabo y'izabukuru harimo abahabwa inkunga y'ingoboka,u bwisungane mu kwivuza ndetse na gahunda ya Gira Inka ku bagifite agatege ko korora. Bamwe muri aba bageze mu zabukuru bishimira ko izi gahunda zibafasha kuva mu bwigunge .

Kayibanda Gregoire mi umwe mu bageze mu zabukuru mu Karere ka Gasabo yagize ati ''Nitabwaho neza kuko nkanjye ubu sinkibasha guhinga udufaranga mu kwezi iyo tuje turantunga nkamererwa neza n'umugore wanjye abana bo bariyubakiye ubwo nkamererwa neza nkaba nshima Kagame watugiriye akamaro Imana izamuhe umugisha iteka ryose."

Mukakibibi Gaudence  ati "Nyakubyara nyaguheka yo gahora mu Rwanda rwacu,umubyeyi Perezida Kagame n'ubu kuba ndiho niwe mbikesha azakume aturwaneho abakecuru yaduhaye akabando kazaduherekeza,yampaye umuriro mfite n'umusaza ufite imyaka 90 arakamakamba ariko baduha twa dufaranga tw'inkunga"

Umuyobozi w'Umuryango nyarwanda w'abageze mu zabukuru, Munyaburanga Basengo avuga ko icyo bashyizeho imbaraga ari ukwishyira hamwe ndetse no kumenya kuzigama.

Yagize ati ''Leta ikora uko ishoboye mu guteza imbere abageze muzabukuru mu mikoro make yayo ahari ariko twavuga nkabiriya bya Ejo heza ni inzira nziza yo gutegura amasaziro bagifite imbaraga bazasaze barizigamiye bibafashe.''

Umurenge wa Gikomero 'ni umwe mu mirenge y'Akarere ka Gasabo ifite abaturage benshi bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri bibarizwamo abakene cyane cyane abageze mu zabukuru.

Ku rwego rw'akarere aha ni ho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru.

Umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, Nyirabahire Languida avuga ko urubyiruko rugomba  kumenya kwita ku bageze mu zabukuru bakabafasha kuko akenshi usanga imiryango yabo ibatererana bagahura n'ibibazo bitandukanye.

Yagize ati "abenshi dukunze guhura n'abo bageze mu zabukuru usanga bavuga ngo mfite abana ariko ntawe unyitayeho bifitiye ingo zabo turashaka ubufasha niyo mpamvu mvuga ko urubyiruko rufite inshingano zo kwita kubabyeyi babo bageze mu zabukuru."

Muri aka karere abageze mu zabukuru imiryango 30 igizwe n'abantu 100 yahawe ubwisungane mu kwivuza ndetse imiryango 50 ihabwa ihene zo korora.

Inkuru mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE



Elie Mugabowishema

Ni byiza ko Leta ikangurira imiryango kwita ku bageze mu zabukuru, turanabashimira gahunda zose ziriho zita ku bageze mu zabukuru. Icyo dusaba kugirango birusheho kugenda neza uko hajyahopolitiki yihariye y'abageze mu zabukuru, itanga umurongo buri wese akwiye kugenderahomu kwita ku bageze mu zabukuru, atari ukubikora uko buri wese abyumva. Hakenewe no kujyaho amategeko yihariye ahana abantu bahohotera abageze mu zabukuru. Oct 07, 2019


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura