AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abagiriye ibyago mu mpanuka barinubira serivisi z'ibigo by'ubwishingizi

Yanditswe Jul, 23 2019 12:17 PM | 17,121 Views



Bamwe mu bagiriye ibyago mu mpanuka z'ibinyabiziga barinubira uburyo basiragizwa n'ibigo by'ubwishingizi ndetse bakanahabwa indishyi y'intica ntikize na yo bakayibona bitinze, nyamara bakuyemo ubumuga bukabije abandi bakaburiramo ubuzima.

Mudaheranwa Ignace Twamusanze mu rugo iwe mu Karere ka Kicukiro agendera ku mbago 2, na bwo bimugora cyane bitewe n'uko yagonzwe n'imodoka mu kwezi kwa 10 k'umwaka wa 2010.

Nyuma y'umwaka ari mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK ndetse n'ibya Gisirikare i Kanombe, byabaye ngombwa ko asezererwa ariko atari uko akize ahubwo bitewe n'ibibazo by'amikoro macye nk'uko umugore abisobanura.

Bamwe mu bashinzwe kurengera inyungu z'umuguzi bemeza ko ibigo by'ubwishingizi bitanga serivisi mbi ku bakiliya babo bitewe no kurengera inyungu zabo bwite, aho kwita ku muturage uba wagiriye ibibazo mu mpanuka.

Abatanga izi serivisi z'ubwishingizi bavuga ko ibyo bakora bikurikiza amategeko, gusa bakemeza ko hari igihe umuturage adashimishwa n'amafaranga ahawe nyamara ariyo amategeko ateganya.

Gusa bemeza ko hari icyuho mu mategeko gituma ayo mafaranga atangwa ashingira ku mushahara fatizo nawo utaremezwa mu gihugu bigatuma habaho ubwumvikanye nabwo burangira budashimishije abahuye n'impanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ishyirahamwe ry'abishingizi mu Rwanda  Jean Pierre Majoro avuga ko mu mategeko hari imbogamizi bifuza Leta yabafasha gucyemura kugira ngo barusheho kunoza serivisi batanga.

Ibigo by'ubwishingizi mu Rwanda bigera kuri 12 nibyo bitanga serivise zitandukanye z'ubwishingizi, gusa 60% ni ubwishingizi burebana n'ibinyabiziga.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira