Yanditswe Nov, 12 2019 16:07 PM | 15,374 Views
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye ko hacukukumburwa icyatumye inkingi y’imibereho myiza isubira inyuma ku gipimo cya 7%. Ibi intumwa za rubanda zabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo zagezwagaho Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Imiyoborere (RGB).
Ubushakashatsi bw'uyu mwaka wa 2019 ku bipimo by'imiyoborere mu Rwanda, ‘Rwanda Governance ScoreCard’ bukorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, (RGB), bugaragaza ko mu nkingi 8, iya 5 ijyanye no kuzamura imibereho myiza y'abaturage iza ku mwanya wa nyuma n'amanota 68.53% rusubiye inyuma ho amanota 7% ugereranyije n’umwaka wabanje, ikaba ari na yo nkingi rukumbi ifite munsi y'amanota 70%.
Kuri Depite Muhongayire Christine unayobora Komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu Mutwe w’Abadepite, ndetse na Depite Begumisa Safari Theoneste, ngo hakenewe ko inzego zose zikanguka zikareba ikibazo nyamukuru kiri mu rwego rw'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage kugira ngo kivugutirwe umuti mu maguru mashya.
Depite Muhongayire yagize ati ‘‘Njye nagize ikibazo ku kijyanye n'imibereho myiza y'abaturage, aho nagiye mbona ahantu henshi imibare igenda igabanuka. Mu by'ukuri ntabwo ari n'ikibazo nabaza RGB, numva ari ikibazo n'inzego twese twarebaho kuko twese tubereyeho abaturage tugakorera abaturage hanyuma tukagishakira umuti tugashaka ingamba zifatika zo kuzamura imibereho y'abaturage kuko ni rwo rugero rufatika rwerekana ko koko turi mu nzira y'iterambere.’’
Na ho Depite Begumisa we yagize ati ‘‘Wenda mwaza kudufasha kumva uru rwego rwabaye urwa nyuma cyane cyane kuzamura imibereho y'abaturage ibintu by'ingenzi birimo, kubera ko iyi raporo ije mu nteko tuzakomeza tuyiganireho ariko turebe mu by'ukuri ruriya rwego rwabaye urwa nyuma harimo ikihe kibazo nyamukuru, tuzakomeza tubiganire.’’
Igihangayikishije kurushaho kandi, ni uko iyi nkingi yo kuzamura imibereho y'abaturage ari na yo iza ku mwanya wa nyuma mu bundi bushakashatsi ku ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi, Citizen Report Card.
Nko muri gahunda ya VUP ifatwa nk'imwe mu zikomeye mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage, RGB ivuga ko mu bushakashatsi yakoze mu ntara 3 zirimo iy'Iburasirazuba, iy'Iburengarazuba n'iy'Amajyaruguru, yasanze hari amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari 2 na 355 yasanzwe kuri konti ya za koperative Umurenge SACCO ataratanzwe ku baturage ngo biteze imbere.
Umukuru wa RGB, Dr. Usta Kaitesi, atunga agatoki imitangire mibi ya serivisi mu nzego zimwe za Leta, akavuga ko ari yo ntandaro y'ibibazo biri mu rwego rw'imibereho myiza y'abaturage.
Yagize ati ‘‘Dusuzuma imitangire ya serivisi mu mibereho myiza, twasuzumye ibirebana na VUP, dusuzuma ibirebana no kubakira amacumbi abatishoboye. Usanga mu by'ukuri ikibazo gikomeye kirimo cyubakiye ku buryo dutanga serivisi nk'abayobozi, uburyo abagenerwabikorwa batoranywa n'uburyo ibikorwa byihutishwa kugira ngo bibagereho. Iyo urebye muri rusange si uko n'ingamba zo guhindura ubuzima bwabo zidahari ariko izo ngamba uburyo zishyirwa mu bikorwa, mu myifatire y'abayobozi abantu bavuze ko harimo ikimenyane cyinshi, berekana ko harimo kutita ku bikorwa banavuga ko harimo n'abaturage badafite ubunyangamugayo ariko ibibazo byinshi mu by'ukuri byubakiye ku myifatire y'abayobozi.’’
Iki kibazo kimwe n'ibindi bibangamiye iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, ni bimwe mu bikubiye muri raporo y'ibikorwa ya RGB, yo mu mwaka w'ingengo y'imari ushize wa 2018/2019, uru rwego rwagejeje ku nteko rusange y'Imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko.
Itegeko rishyiraho RGB rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo riteganya ko mu mezi atatu ya mbere ya buri mwaka w’ingengo y’imari, uru rwego rugeza kuri Perezida wa Repubulika no ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi iteranye, raporo ikubiyemo ibikorwa by’Urwego by’umwaka uheruka na gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira. Kopi y’iyo raporo ihabwa kandi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ndetse na Minisitiri w’Intebe.
Inkuru mu mashusho
Divin UWAYO
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru