Yanditswe Jun, 17 2022 19:44 PM | 127,561 Views
Abagize ihuriro ry’inzego z’ibihugu zishinzwe
uburenganzira bwa muntu, basoje inama y’iminsi ibiri biyemeza gufatanya
mu guhangana n’ingaruka zicyorezo cya Covid-19.
Uyu mwanzuro ugaragaza uburyo kurwego rw’isi hatabayeho gusaranganya neza inkingo z’icyorezo cya COVID-19 hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye
Imwe muriyi myanzuro iravugwa n'Umuyobozi wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu muri Malawi, Scader Louis, Komiseri wiyo Komisiyo muri Nigeria Jamila Isah Emika na Komiseri Meng Foon wo muri New Zealand bose bavuga ko iyi myanzuro ya Kigali yafashwe iramutse ishyizwe mu bikorwa, izabafasha guhangana n'ingaruka za COVID-19.
Itangazo rya Kigali ni ukwiyemeza kw'inzego z'ibihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu bikoresha ururimi rw'icyongereza Commonwealth bivuga ko mu gihe byiyubaka nyuma y'icyorezo cya COVID-19 twiyemeje kuzahuka byihuse bivuga ko nta guheza abafite ubumuga n'abatishoboye ahubwo ko bazafatanya nabandi mu mitegurire, ishyirwa mu bikorwa ndetse no gukurikirana uburyo bishyirwa mu bikorwa.
Ku birebana n'abatishoboye icyagaragaye nuko uburinganire ari ngenzi kandi n'ijwi ry'abo rikaba rigomba kumvikana cyane nk'abafite ubumuga, abakene abantu babonerewe bagomba guhabwa ijambo ndetse hagateganywa n'amikoro kuri abo baturage.
"Tugomba gufatanya n'inzego za Leta z'ibihugu bitandukanye niba bemera ibikubiye muriyi nyandiko twanagera kure ndetse iyi myanzuro yanagerwaho na mbere y'imyaka 2 turimo kuvuga itaragera."
Kuba u Rwanda arirwo rwahawe kuyobora iri huriro, Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire avuga ko afite icyizere ko iyi myanzuro izagerwaho.
Abagize iri huriro rigizwe n'ibihugu 46 bigize uyu muryango ni bamwe mubazitabira inama ya CHOGM igizwe n'ibihugu 54 bikoresha ururimi rw'icyongereza Commonwealth itegerejwe hano i Kigali ku italiki 20 Kamena 2022.
Bosco Kwizera
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru