Yanditswe Feb, 17 2021 20:46 PM | 47,232 Views
Bamwe mu baturage bo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe bagizweho ingaruka n'ibitero by'inyeshyamba za FLN bishimiye ko abari abayobozi bakuru ba MRCD-FLN batangiye kuburana mu mizi.
Gusa nanone ntibifuza ko Paul Rusesabagina yarekurwa nk'uko byifuzwa n'inteko ishingamategeko y'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi kuko bibaye byaba ari ukubatoneka mu bikomere basigiwe n'ibitero bya FLN.
Uyu ni Bangayandusha Jean Marie Vianney wacujwe impuzankano ya Dasso n'inyeshyamba za FLN mu gitero cya mbere zagabye ku butaka bw'u Rwanda mu ijoro rya taliki ya 19 rishyira 20 Kamena 2018 mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru. Abagabye ibi bitero b’abagizi ba nabi baje bica, basahura, bashimuta n'ibindi bikorwa bya kinyamaswa.
Izi nyeshyamba ntizahwemye kugaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda. Abatuye mu mudugudu wa Subukiniro mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe na bo ngo ntibazibagirwa ibitero by’ijoro rya taliki ya 13 Mata 2019.
Kuba uyu munsi hari bamwe bashyikirijwe inkiko bakurikiranyweho kugira uruhare mu kugaba ibi bitero, bakaba batangiye kuburanishwa mu mizi, ngo byashimishije aba baturage kuko bizeye ubutabera busesuye.
Gusa aba baturage bavuga ko bamaganira kure icyifuzo cy'inteko ishinga amategeko y'Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu cyo gusaba ko Paul Rusesabagina yarekurwa. Ibi aba baturage bavuga ko biramutse bibaye byaba ari ukubatoneka mu bikoremere basigiwe n'ibitero bitandukanye byagabwe n'inyeshyamba za FLN.
Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda Dr Ismael Buchanan avuga ko icyifuzo cy'inteko ishinga amategeko y'Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'u Burayi kirimo agasuzuguro no kudaha agaciro ubutabera bw'u Rwanda.
Mu bwiregure bwe, Nsabimana Callixte wiyise Sankara yagiye agaragariza kenshi urukiko mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamukiranya imipaka rukorera i Nyanza ko uyu Paul Rusesabagina hari ibyaha agomba kuryozwa ndetse akanamushinja kugira uruhare rutaziguye mu gushyigikira ibitero by'inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ku butaka bw'u Rwanda.
Harimo ngo kuba yarateye inkunga ya miliyoni 1 y'amadorari no gushakira uyu mutwe izindi nkunga hirya no hino mu mahanga.
Callixte KABERUKA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru