Yanditswe Nov, 13 2021 18:29 PM | 102,708 Views
Kuri uyu wa Gatandatu hirya no hino mu turere habereye amatora y’abajyanama batanu b’abagore bangana na 30% by’abagize inama njyanama y’akarere.
Bamwe mu bitabiriye aya matora basabye abatowe kuzibanda ku cyateza imbere umugore ndetse n’umwana w’umukobwa muri rusange.
Imbere y'inteko itora igizwe n’abagize inama njyanama z’imirenge igize buri karere,umukandida yahabwaga igihe cy'iminota itanu yo kwiyamamaza agaruka kubyo azageza ku baturage, mu gihe yaramuka agiriwe icyizere.
Abagore batanu bangana na 30% by'abagize inama njyanama y'akarere ni bo batowe nk'uko biteganywa n'itegeko nshinga rya Republika y'u Rwanda.
Aya matora yakozwe mu ibanga aho utora yahabwaga urupapuro ruriho amazina n'amafoto y'abakandida akajya mu bwihugiko agahitamo abo atora ariko batarenze batanu.
Bamwe mu batowe baba abagiye muri njyanama bwa mbere ndetse n'abatorewe indi manda, bavuga ko bazaharanira igiteza imbere abaturage by'umwihariko abagore n'abakobwa.
Ministiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi, yabwiye abatowe gutanga umwanya wabo n’ibitekerezo mu gufata ibyemezo byagirira uturere bahagarariye akamaro.
Nyuma yo gutora abagore bangana na 30% by'abagize njyanama, biteganyijwe ko amatora azakomeza taliki ya 16 z'uku kwezi aho hazaba hatorwa abajyanama rusange 8 kuri buri karere.
Dorocy Mbabazi
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru