Yanditswe Dec, 02 2019 18:20 PM | 6,280 Views
Abakobwa b'abangavu n'abagore bakiri bato
ibihumbi 6,200 ni bo bandura virusi itera SIDA buri Cyumweru ku isi, ikibazo
abagore b'abakuru b'ibihugu bo kuri uyu mugabane w’Afurika basanga kigomba
guhagurukirwa ku buryo bigera muri 2030 intego ya Afurika yo kugira umugabane
utarangwamo SIDA yaragezweho.
Ku myaka 25, ni bwo Sylivie Muneza yamenye ko afite virusi itera SIDA. Kuva icyo gihe kubyakira byaramunaniye ariheba ndetse agera aho yifuza kwiyahura gusa ntiyabigeraho. Gusa, nyuma yaho hari umwanzuro yafashe
Yagize ati ‘‘Byabaye ngombwa ko twiyegeranya ndibuka twari mu Mujyi wa Kigali twegera Leta y'u Rwanda tuyereka ikibazo dufite by'umwihariko ikibazo cy'imiti cyari kigoye cyane, n'ihezwa n'akato byadukorerwaga mu baturanyi byari bigoye ndetse n'abana bacu b'ipfubyi bari aho bacyeneye kubaho. Leta yageze aho iratwumva isanga natwe tugomba kuvamo abantu nk'abandi. Icyihutirwaga byari ukudushakira umuti, mu by’ukuri Leta y'u Rwanda yaduhaye umuti, tuwubonera ubuntu rwose ni munshimirire iki gihugu cyacu cy'u Rwanda.
Kugeza muri uyu mwaka wa 2019, uyu Sylivie Muneza ni umwe muri miliyoni 24.5 z'ababafite virusi itera SIDA bagerwaho n'imiti kuri miliyoni 37.9 bafite iyo virusi ya SIDA kurwego rw'isi.
U Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika byagerageje guhangana n'iki cyorezo cya SIDA ku buryo kiri ku kigero cyishimiwe na bamwe mu bagore b'abakuru b'ibihugu binyuranye byo muri Afurika bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya icyorezo cya SIDA yatangiye imirimo yayo i Kigali kuri uyu wa Mbere.
Madamu wa Perezida wa Pepubulika Jeannette Kagame yavuze ko hari impamvu zikibangamiye ingamba ku kurwanya icyorezo cya sida muri Afrika.
Yagize ati ‘‘Mu Rwanda kugeza muri 2018 ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanutseho 83% ndetse n'ipfu ziterwa na SIDA zagabanutseho 82% mu myaka 20 ishize. Bashyitsi bahire kwishimira ibyagezweho bigomba kujyana no gusesengura byimbitse iby'urugendo rwacu. Ni uburyo bwo kugira ibiganira bihamye cyane no kubibazo biterwa n'ubusumbune hagati y'abagabo n'abagore bituma n’ubwo dukomeza gukora cyane bisubiza uyu mugabane inyuma mu rwego rwo guhangana no gusubiza ibibazo bya SIDA bibangamiye abantu bacu.’’
Madamu wa Perezida wa Congo-Brazaville Antoinette Sassou N'guesso yemeza ko ihuriro ryabo ayoboye rizafasha uyu mugabane kugera ku ntego wihaye wo kugira Afurika idafite SIDA muri 2030.
Ati ‘‘Iri huriro ryo mu rwego rwo hejuru rigiye kudufasha binyuze mu biganiro tubashe kungurana ibitekerezo ku ruhare n'inshingano rw'abagore b'abakuru b'ibihugu bya Afurika duhereye ku rwego rw'igihugu, akarere no ku isi hose mu kurwanya agakoko gatera SIDA n'icyorezo cya SIDA. Gushyira ku mugaragaro imbogamizi z'ingenzi, amasomo twavanamo n'amahirwe ahari yafasha mu guca burundu icyorezo cya SIDA bitarenze mu mwaka wa 2030. Gushyiraho no kunoza ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya SIDA muri gahunda zose z'ubuzima n'iterambere.’’
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigega mpuzamahanga gishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, igituntu na malariya, Global Fund, Dr. Donald Kaberuka avuga ko n’ubwo ubukungu bw’ibihugu bwakomeje kuzamuka neza muri iyi myaka, ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’ubuzima y’ibihugu binyuranye ntiyigeze izamurwa ndetse ibihugu byinshi iyo ngengo y’imari n’uburezi ikaburizwamo kubera ibibazo by’umutekano muke.
Mu nama yabereye Abuja, abari bayirimo biyemeje ko ingengo y’imari y’ubuzima izamurwa ku kigero cya 15% gusa ngo ibihugu byinshi byarinumiye.
Ati ‘‘Mu gace ka sahel ingengo y'imari y'umutekano igenda irushaho kumira ingengo y'imari y'ubuzima. Muri ibyo bihugu byugarijwe n'ingaruka z'iterabwoba bafite imitwe nka boko haram n'indi ituruka mu majyaruguru, nko muri Chad, Cameroon ya ruguru, amajyaruguru ya Nigeriya , Bukina Faso , Mali n’ahandi. Iingengo y’imari iremerewe n'ibyo bikorwa bituruka hanze.’’
Abagore b'abakuru b'ibihugu bitabiriye iy'inama mpuzamahanga kuri SIDA n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ICASA barimo uwa Botswana Neo Jane Masisi, Hinda Deby Itno wa Chad, uwa Niger Aissata Issoufou Mahamadou, Rebecca Akufo-Addo wa Ghana n'uwa Congo Brazaville Antoinette Sassou N'guesso uyoboye iri huriro ryabo rimaze imyaka igera kuri 17.
Bosco KWIZERA
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru