AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abagore bakora ubucuruzi barishimira gahunda ibagenewe BK yatangije

Yanditswe Mar, 07 2020 10:24 AM | 23,356 Views



Mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore; abagore bakora ubucuruzi burimo n'ubuciriritse kimwe n'abandi bifuza kubukora baragaragaza akanyamuneza batewe no kuba bashyiriweho inguzanyo idasaba ingwate. Ibi ngo bizazamura ubucuruzi bwabo ku buryo bugaragara.

Ni inguzanyo izwi ku izina rya Zamuka Mugore yatangijwe na Banki ya Kigali kuri uyu wa gatanu. Ikubiyemo ibice bibiri aho igice cya mbere ari icy'abahabwa miliyoni imwe y'amafaranga y’uRwanda iyi nguzanyo ikaba idasaba ingwate, mu gihe guhera kuri miliyoni imwe kugera kuri 5 bisaba ingwate.

Iyi ni inkuru nziza ku bagore basanzwe bakora ubucuruzi ndetse n'abifuza kubutangira.

Nishimwe Janviere ati “Muri business iyo ukomeza kubona amafranga ugenda wagura umushinga wawe ukabona n'ibindi bitekerezo by'ikindi wakora. Mbere nacuruzaga ibitenge biva muri kongo no mu Bushinwa ariko narayafashe kugira ngo ntumize n'ibindi bitenge biva muri Ghana nkaba maze kubaka izina. Iyo mba ntayafite sinari kugira igitekerezo cyo kwagura uwo mushinga.”

Mukamurera Jeanne D'Arc we ati “Mu rwego rwo gukorana n'ibigo by'imari tugiye kubyinjiramo kurushaho, icy'ingenzi ni ukuvuga ngo ese ya nguzanyo nayikoresheje icyo nayakiye? Tugomba gukora vuba n'umwete, tukiyongeza bakabona ko turi abakozi bakatwongera.”

Iyi gahunda yatangijwe mu rwego rw'igihugu mu Karere ka Rusizi ariko abakeneye iyi service bagomba kugana ishami rya BK ribegereye bitewe n'aho baherereye mu gihugu. Abagore bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bishimiye iki gikorwa kandi biteguye kubyaza umusaruro iyi nguzanyo, ariko ngo biranasaba abagore gutekereza kure kugira ngo batere imbere.

Bahati Patricia yagize ati “Gahunda ya Zamuka mugore numvise ari nziza cyane ku buryo ufungutse mu bwonko ukahaguruka ugakora umudamu wese yagera ku rwego ashaka. Wakora neza ntiwirare ya miliyoni wayirenza ukagera hejuru.”

Na ho Bamurange Odette ati “Kuri miliyoni nari nafashe nta ngwate banyatse, nta nzu ngira mu mugi ariko yaranzamuye kuko naje kubona ingwate mfata na decouvert bituma mbona ingwate bampa izindi miliyoni 2 n'igice; nagiye nzamuka buhoro buhoro mva kuri accessoir nacuruzaga nongeramo telefoni za smart n'iziciriritse.”

Inguzanyo izajya yishyurwa mu gihe kitarenze imyaka 2 ariko kandi uwagurijwe miliyoni azajya yishyura inyungu ya 18% mu gihe uwatse miliyoni 5 azajya atanga inyungu ya 16%.

Habanje uburyo bw'igerageza ku bagore 50 gusa no mu mashami y'iyi banki 5, Umuyobozi mukuru wa banki ya Kigali Dr Diane Karusisi avuga akaba yemeza ko ubu BK yahisemo kugeza iyi service mu gihugu hose.

Ati « Hashize umwaka urenga iyi gahunda tuyitangiye, tukamenya ubucuruzi bw'abagore, imbogamizi bahura nazo dukora inyigo tureba ibyo abagore bakeneye dufungura iyo gahunda n'amashami makeya dusanga bikora neza, iyo gahunda tukayivugurura kugirango abagore besnhi babone amahirwe. Ukwezi kwa 3 abantu bakwita ukw'abagore twashatse kuberaka ko BK ibafitiye gahunda yo kubateza imbere. »

Iyi gahunda ije mu gihe itariki ya 8 Werurwe yegereje, itariki isi yose yizihizaho umunsi mpuzamahanga w'umugore. U Rwanda rukaba rwarahisemo insanganyamatsiko igira iti umugore ku ruhembe rw'iterambere; hagamijwe gushishikariza inzego zitandukanye kugira uruhare rugaragara mu gufasha umugore kuzamuka.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize