AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abagore barasabirwa uburenganzira nk'ubw'abagabo ku mikoreshereze y’ubutaka

Yanditswe Jul, 17 2019 09:58 AM | 8,472 Views



Guverinoma z'ibihugu bya Afrika zirasabwa gushyiraho ingamba n'amategeko biha umugore uburenganzira bungana n'ubw'umugabo mu bijyanye n'imikoreshereze y'ubutaka kugira ngo urwego rw'ubuhinzi rurusheho gutera imbere.

Byagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo ihurije hamwe mu Rwanda abafata ibyemezo n'abandi bafite aho bahuriye n'ubuhinzi.

Ni inama y'iminsi ine igamije kwigira hamwe ingamba zo guteza imbere uburinganire no gushora imari mu buhinzi bushyira imbere umugore. Zimwe muri izi ngamba ni ukongera umubare w'abagore bari mu myamya y'ubuyobozi. 

Mu bihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara harimo n'u Rwanda, abagore 50% bagaragara cyane mu bikorwa bijyanye n'ubuhinzi.

Gusa igiteye inkenke ni uko abenshi baheranwa n'ubukene kandi ari bo birirwa mu mirima bahinga.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Christophe Bazivamo asobanura ko iki kibazo gihangayikishije. 

Yagize ati “Hari ibihugu bimwe na bimwe byo usanga umugore n'ubwo ari mu buhinzi ariko nta ruhare afite ku mutungo w'ubutaka, umutungo w'ubutaka akaba ari uw'umugabo akabikoresha asa n'ukorera umugabo. ubwo bwigenge n'ubwisanzura bukaba ntabwo. Ariko igihari ni iki? ni uko mu rwego rw'ubuhinzi ni bo barimo hafi 80% ni ukuvuga ngo ibyo dufite nk'umusaruro hano muri EAC iyo ugiye kureba ibyinshi uruhare rw'abagore ni runini cyane.” 

                        Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Christophe Bazivamo aganira n'abanyamakuru

Ashingiye ku mibare, Gualbert Gbehounou, Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) mu Rwanda agaragaza ko kudashyira imbaraga mu gucyemura iki kibazo bikomeza kugira ingaruka. 

Yagize ati “Kugira ngo mbereke ubukana bw'iki kibazo, reka mbibutse ko mu mwaka wa 2017, abantu miliyoni 821 batabonye ibyo kurya, abagera kuri miliyari 2 barwara indwara zatewe no kugabanuka kw'intungamubiri ziva mu biribwa, abandi batabarika bagendana inzara yihishe. Rero biragaragara neza ko n’ubwo hari byinshi byakozwe muri iki kinyacumi gishize, hakiri urugendo rurerure ngo dukemure ikibazo cy'inzara.”

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyerekana ko urwego rw'ubuhinzi rugize 29% by'umusaruro mbumbe w'u Rwanda.

Aha ni ho Perezida w'Inteko Ishingamategeko Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa ahera yemeza ko u Rwanda rwahagurukiye guteza imbere amategeko arengera umugore mu nzego zitandukanye. 

Ati “Hari byinshi byakozwe mu rwego rwa politiki mu rwego rw'amategeko na porogaramu zitandukanye kugira ngo bazamure uruhare rw'umugore mu nzego nyinshi harimo n'ubuhinzi kuko ubuhinzi bugira uruhare runini mu iterambere ry'igihugu, kandi abagore bagize igice kinini cy'abaturage, kandi abaturage bose b'igihugu cyacu bagomba kugira uruhare rugaragara mu mpinduka twifuza mu nzego zose cyane cyane mu buhinzi.”

                                                 Perezida w'Inteko Ishingamategeko Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa

Abitabiriye iyi nama barimo abo muri FAO mu Rwanda, abagize Inteko zishinga amategeko bari mu mahuriro atandukanye; abo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS), abo mu nteko Ishinga Amategeko yo mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ndetse n’abo mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Bose basanga  uburinganire butitahweho, umusaruro witezwe mu rwego rw'ubuhinzi wasubira inyuma.

Eugene UWIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira