AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abagororwa barangiza ibihano bakirwa bate mu muryango nyarwanda?

Yanditswe Feb, 18 2020 06:20 AM | 9,119 Views



Abagororwa barangije ibihano byabo bakwiye kwakirwa neza n’abo basanze igihe batashye kuko baba bagarukanye isura itandukanye n’iyo bari babaziho.

Ni mu gihe bamwe mu basubijwe mu buzima busanzwe bavuga ko batakirwa neza n'imiryango yabo bitewe n'uburemere bw'ibyaha baba barakoze.

Ndererimana Valery yafunzwe imyaka 15 nyuma yo guhamwa n'icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amaze gufungurwa avuga ko yavuye mu Karere akomokamo ka Nyaruguru bitewe n'ipfunwe yari afite.

Ati “Ishusho rero y'abantu bavuye muri gereza batubonamo ya shusho na ho nziye muri Kigali nagize amadosiye menshi y’abantu bamvuga ko nafunguwe bakanyibazaho, tugahurira muri gahunda za Leta umuganda, inama bakanoshana bakavuga imvugo itari nziza hari n'uwandeze mu muganda rusange ngo natorotse gereza nza gukizwa n'urupapuro rugaragaza ko narekuwe.”

Kuri Rurangwa Haridi wafunzwe imyaka 25 kubera icyaha cya Jenoside ubu akaba amaze amezi 6 afunguwe, na Dushime Olive we wafunzwe imyaka 18 kubera icyaha cyo gukuramo inda, si ko bimeze kuko bo batangiye ibikorwa bibafasha gukomeza ubuzima kuko bakiriwe neza.

Rurangwa ukora imirimo y’ubwubatsi mu Karere ka Kicukiro na mugenzi we Dushime bemeza ko uko bakirwa biterwa n’imyitwarire ku mpande zombi.

Rurangwa ati “Biterwa burya n'imyitwarire y'umuntu cyangwa se uko yaba yaragororotse mu buzima bwe ariko iyo uzi ko witwaye neza aho wari uri no muri sosiyete ushobora kwitwara neza kandi byose birashoboka.”

Na ho Dushime yagize ati “Hari igihe aza agasanga aho bari batuye rimwe na rimwe barimutse ariko njye nsanga biterwa n'urukundo umuryango ugufitiye kuko icyaha nta muntu n'umwe utakigwamo pe! Rero njye naje nisanga nahuye n'inshuti ziranyakira.”

Mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange muri Mbyo  imiryango 54 yatujwe mu mudugudu wiswe uw'ubumwe n'ubwiyunge, uburyo abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ababiciye babana ni ikimenyetso cy'uburyo umuntu wakoze ibyaha ashobora guhinduka.

Muturibambe Aloys, umusaza w'imyaka 65 uvuga ko byabanje kumugora kubana n'abo yahemukiye.

Ati “Tukagira amakenga tuvuga tuti ese umuntu niciye tuzabana gute? Tuyabanamo ntarwikekwe musigira umwana wanjye akamufata nk'uwe ubu ni yo nshuti ngira nta mupolisi cyangwa umusirikare uturindira umutekano ni twe tuwirindira.”

Guhinduka kwa Mutiribambe Aloys byemezwa n'umuturanyi we Mukamana Jacqueline.

Yagize ati  “Aloys nta kibazo tugirana  n'umugore we urabona ko ari amarembo arebana n’iyo yaba asaze umwana uwanjye n'uwe bose ndabaryamisha nta kibazo tugirana.”

Mu rwego rwo kubategurira gusubira mu miryango yabo no kubana neza n’abo basanze, SSP Hilary Sengabo avuga ko Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa rubanza kuganiriza abagiye gusohoka muri gereza.

Ati “Urugero nk'umugabo ufunguwe agasanga umugore we yagurishije isambu cyangwa umugabo ufungurwa agasanga abandi bagabo bigaruriye umugore we, abaturage imiryango baba bazajyamo ntabwo tuba tuyifiteho uburenganzira ariko abagororwa bo dukunze kubategura, tukababwira niba ufunguwe ugasanga abana bitwaye nabi ubyifatamo ute, niba ufunguwe ugasanga umugore ntabwo yitwaye uko yakabaye yitwara ubyifatamo gute akenshi tubabwira ko bagomba kwitwararika kugira ngo badasubira muri gereza.”

Ibi babifashijwemo n'umuryango utari uwa Leta, Prison Fellowship Rwanda, umuryango umaze gushinga amatsinda 900 y'abantu bafunguwe n'abahemukiwe, buri tsinda riba ririmo abantu 25.

Ntwali Jean Paul umuyobozi wungirije w'umuryango Prison Fellowship Rwanda avuga ko ikibazo cy'ipfunwe ari kimwe mu bintu abafungurwa bahura nacyo.

Ibi ahanini bikaba biba biterwa n'ibyaha biremereye abantu bafunguwe baba barakoze.

 Ati “Ubushakashatsi duherutse gukora barabitugarije batwereka ko iupfunwe ari ikintu kiri hejuru cyane ku bantu barangiza ibihano byabo ariko kandi ukabyumva ibyaha bakoreye umuryango nyarwanda ni ibyaha bikabije cyane, iryo pfunwe birasaba ko umuryango nyarwanda ubasha kubakira ubiyegereze noneho buhoro buhoro babone yuko iryo pfunwe ikiribatera rishobora kuvaho, ibikorwa byo mu matsinda nibyo bibafasha gukira iryo pfunwe kuko nitubareka abenshi baca hirya no hino bakimuka naho bari batuye kugirango bashobore gukira iryo pfunwe.”

Mu 1995 gereza zo mu Rwanda zarimo abasaga ibihumbi 120 bari biganjemo abaregwaga icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi, ubu umubare w’abafungiye mu magereza 13 ari hirya no hino mu gihugu ukaba ari 75,772 harimo abafungiye jenoside 27,078.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira