Yanditswe Jul, 26 2022 20:36 PM | 41,885 Views
Abacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoreshejwe basanga kuba hashyizweho uburyo bwo kugenzura imyirondoro y'abagura n'abagurisha bizagabanya ubujura bukunze gukorwa aho ibyibwe bigurishwa ku masoko atazwi ba nyirabyo bakabihomberamo.
Kimwe n'andi masoko asanzwe, isoko ry'amatelefoni by'umwihariko ayakoze rirarema nk'uko bisanzwe muri kimwe mu bikari by'inzu iri rwagati mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko ku iposita hanazwiho kugurishirizwa ibikoresho by'ikoranabuhanga binyuranye. Gusa bisa n'aho bitamenyerewe ko uje kugurisha telefone umwirondoro we wose wandikwa mu gitabo.
Rugira Jean Bosco umaze imyaka isaga 10 acuruza amatelefoni yakoze ashimangira ko guhitamo kwandika abaza kuzigurisha bigamije guca intege ababazanira telefoni ahanini zibwe.
Koperative Iterambere mu Ikoranabuhanga ikorera rwagati mu Mujyi wa Kigali niyo yatangije gahunda yo kwandika uwo ari we wese uje kugurisha telefoni cyangwa ikindi gikoresho cy'ikoranabuhanga cyakoze. Ni mu gihe inzego z'umutekano zidasiba kugezwaho ibibazo by'abibwe ibikoresho binyuranye by'ikoranabuhanga.
Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, Uwumukiza Beatrice asobanura ko kugira amakuru ku muguzi n'ugurisha ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoze bigamije guca akajagari gakunze kugaragara mu bucuruzi bw'ibi bikoresho.
Kuva tariki ya 11 Nyakanga uyu mwaka hamaze gushyirwaho amabwiriza agenga ubucuruzi bw'ibikoresho y'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe aho zimwe mu ngingo ziyakubiyemo harimo ko ubicuruza agomba kuba afite icyemezo cya RDB, kugaragaza inkomoko y'ibyo acuruza n'urutonde rwabyo, gutanga inyemezabwishyu no kugira umwirondoro w'uwo aguze nawe igikoresho.
Abasanzwe bagura ibi bikoresho bakongera kubigurisha basanga ishyirwaho ry'aya mabwiriza ari inyungu ku ruhande rw'ugura ndetse n'ugurisha.
Aya mabwiriza kandi ateganya ko uguze igikoresho cy'ikoranabuhanga n'ukigurishije bagirana amasezerano mu nyandiko ariho imyirondoro yose ya buri ruhande; umuvugizi wa polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ku mabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoze, yavuze ko aya mabwiriza azatuma igisambo ubwacyo kitangaho amakuru ndetse n'ay'ibyo kibye bityo bikoroha kugikurikirana.
Kuva tariki ya 11 Nyakanga nyuma y'isohoka ry'aya mabwiriza, abagera kuri 14 bamaze gusaba ibyemezo byo gukora byemewe n'amategeko bakazemererwa uruhushya rw'imyaka ibiri mbere yo gusurwa no gukorerwa ubugenzuzi, gusa ntibibuza ko abazanyuranya n'amabwiriza bazafungirwa ibikorwa byabo by'agateganyo cyangwa burundu bitewe n'uburemere bw'amakosa yakozwe.
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, arasaba ayobozi b'uturere ...
Jul 29, 2022
Soma inkuru
Ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bigiye gukemurwa mu mezi abiri - Minisiteri y'Ibidu ...
Jul 28, 2022
Soma inkuru
Abasenateri basabwe kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kumenya uruhare bagira mu bbakorerwa
Jul 28, 2022
Soma inkuru
Kigali: Abatega imodoka rusange barinubira umwanya munini bamara ku byapa no muri gare
Jul 26, 2022
Soma inkuru
Abakorera n’abagenda i Nyabugogo barasaba ko imirimo yo kwagura ikiraro cya Mpazi yakwihutishw ...
Jul 26, 2022
Soma inkuru
Perezida wa Sena yasuye imishinga y'iterambere mu Karere ka Bugesera
Jul 14, 2022
Soma inkuru