AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Abaguzi bitware bate muri ibi bihe ibiciro byatumbagiye?

Yanditswe Oct, 03 2022 17:24 PM | 78,667 Views



Abaguzi b’ibiribwa byahenze muri iki gihe, baravuga ko hari ibyo baretse kugura cyangwa bakagabanya ingano y’ibyo bahaha, ndetse abandi bo bashaka ibihendutse byo kubisimbuza. Abakora mu bijyanye n’ubukungu bemeza ko guhindura imyitwarire ku baguzi bitewe n’uko ibiciro bihagaze ari inama nzima abaguzi baba bigiriye.

Hashize iminsi ku masoko anyuranye yo mu Rwanda hagaragara izamuka ry'ibiciro by’ibirayi n'ibishyimbo, ibiribwa bikunze kuba mu by’ibanze mu mafunguro. Kuri ubu n’ababicuruza bemeza ko bigura umugabo bigasiba undi.

Muri iki gihe ibiciro by'ibirayi n'ibishyimbo byikubye inshuro hafi 2 kandi mu gihe gito, hari bamwe basanze bigoye kubyigondera, bahitamo kugabanya ingano y'ibyo bahahaga, abandi babisimbuza ibindi biribwa.

Abasesengura ibirebana n'ubukungu bagaragaza ko hari impamvu nyinshi zatumye ibiciro muri rusange bizamuka zirimo ingaruka za covid 19 zakomye mu nkokora uburyo bw'imikorere.

Intambara yo muri Ukraine na yo yateye ingaruka zihariye cyane cyane ku nyongeramusaruro n’ubwikorezi bw'ibicuruzwa hakazamo n’ihindagurika ry'ibihe (climate change) ryagabanije umusaruro wa bimwe mu bihingwa, ari yo mpamvu abaguzi baba bakwiye kumenya ibyo bahitamo igihe bagiye guhaha.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ajya inama y’uko abaguzi bagira imyitwarire ijyanye n'uko ibiciro bihagaze ku isoko.

Ubuhinzi mu Rwanda bwari bwihariye uruhare rwa 25% by'umusaruro mbumbe wose w'igihugu mu gihembwe cya 2 cy'uyu mwaka. Gusa umusaruro wabwo ushingira ku buryo imvura n’izuba bisimburana. Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw'ikirere giherutse gutangaza ko muri iki gihembwe cy'ihinga cy'umuhindo imvura itazaba ihagije nk'uko bisanzwe bimenyerewe muri iki gihembwe cyane ko ari cyo kibonekamo umusaruro utubutse ugereranije n'ibindi bihembwe.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama