AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaguzi n’abacuruzi batewe impungenge n’igiciro cy’inyama gikomeje gutumbagira

Yanditswe Nov, 03 2019 11:09 AM | 15,143 Views



Abaturage n'abacuruzi b'inyama z'inka baravuga ko batewe impungenge n'izamuka ry'ibiciro by'inyama ku masoko ku buryo ngo bifite ingaruka ku mirire yabo n'igihombo ku bacuruzi.

Ku isoko rya Kimironko ahacururizwa inyama z’inka, Abacuruzi bari gukatakata inyama bategereje abaguzi. Bavuga ko kubona abakiliya ari amahirwe bitewe n’ibiciro byazo byazamutse ku buryo ngo zirya uwifite mu mufuka.

Abaguzi na bo bemeza izamuka ry'igiciro ryabagizeho ingaruka.

Mutesi Josiane yagize ati  ‘‘Inyama zavuye ku bihumbi 2 zigera kuri 2700 urumva nk’ikiciro cyanjye sinabarizwamo, imvange ni 2700, iroti 3700.’’

Twagirumukiza Alphonse na we avuga ko atewe impungenge n’ibiciro by’inyama biri hejuru.

Ati ‘‘ Urabona nk’abantu bajyaga bagura inyama, nk’umuntu akagura ibiro 5 ubu asigaye aza akagura ikiro cyangwa inusu kubera guhenda, urumva nk’inyama zaguraga 1800, zikaba zigeze kuri 2700 ntawe ukizigondera hakiyongeraho n’abanyeshuri, wazanaga amafaranga  5000 ugatwaramo ibiro 2 ugasagura n’ibirungo ariko urazana 5000 n’ibiro 2 ntibivemo.’’

Yunzemo ati ‘‘  Ntabwo tuzi niba ari uko bazirangura zihenze abakora detaille na bo bakazicuruza zihenze, byagize ingaruka ku mirire y’abana bato ndetse n’abakuru bari basanzwe barya izo nyama ni ukuri zirahenze cyane.’’

Ku ruhande rw’abacuruzi b’inyama na bo bavuga ko aho bazirangura, zibahenda cyane  ku buryo zitanaboneka uzibonye na we akazamura ibiciro.

Bagambiki Jean Claude umucuruzi w’inyama yagize ati ‘‘Inyama zarahenze kubera ibura ry’inka kandi abakiriya barabuze kubera icyo kibazo, ingaruka urabona nka hano abakiriya babaye bake ntibakitabira kuzigura nk’uko babikoraga mbere.’’

Mukakamanzi Claudine we avuga ko bari kurangura inyama zihenze cyane ku buryo bigira ingaruka ku biciro muri rusange.

‘‘Mbere inyama twaziranguraga 1800, ubu turikuzirangura 2200, tukazigurisha 2700 urumva rero ibiciro bigomba kuzamuka, ntituramenya impamvu zahenze, inka zarahenze, abacuruzi b’inka na bo bajya mu masoko bakatubwira ko inka zahenze kuko niba umuturage yarafite inka y’ibihumbi 200, ubu yayishyize kuri 300.000.’’

Nyandwi Jean Marie Vianney avuga ko batazi icyateye iryo henda, aho akeka ko bishobora ko ubworozi bw’inka zitanga inyama bukiri hasi. 

Ati "Twabonye biza ntabwo tubizi inka ngo zarabuze umucuruzi arajya mu isoko akazana inka 3 yarazanaga 20 akagutegeka igiciro ashaka. Aborozi b’inka basanga korora inka z’inyama batazibonamo inyungu nk’ubworozi bw’inka zitanga umukamo.’’

Muri Nyabugogo ahazwi nko ku mashyirahamwe na ho ni ahandi hacururizwa inyama hakaba n’ibagiro ryakira amatungo maremare n’amagufi yiganjemo inka, ihene n’intama.

Ba nyir’iri bagiro baragaragaza igihombo kuko umubare w’inka zahabagirwaga wagabanutse.

Umuyobozi wungirije waryo, Cyubahiro Christophe,  yagize ati, ‘‘Hanze nta nka zihari, umutu yatwaraga fuso igomba kuzamo inka 18 ariko uri gusanga arikuyizana irimo inka 14 cyangwa 13, igihombo ni uko hari n’abacuruzi bari kuvamo, kuko ubushobozi bwo kujya ku masoko buhenze.’’

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n'Ubworozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, we agaragaza ko mu myaka 5 ibiro by’inyama z’amatungo abagwa zikubye kabiri.

Gusa ibi ngo ntibikuraho ko inyama z’inka ziba nke bitewe n'umubare munini w'abazikenera.

Imibare ya RAB igaragaza ko mu Rwanda hari inka zisaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300.

Iki kigo kivuga ko kuva mu mwaka wa 2013 kugera 2018 inyama zagiye ziyongera. Mu mwaka wa 2013 Inyama z’inka zari toni 29807 mu gihe mu 2018 zigeze kuri toni 53019.

Inyama z’ihene zo zari toni 16953 ziriyongera zgera kuri Toni 19480.

Inyama z’intama zari toni 5802 zigera kuri toni 6742.

Ku nyama z’inkoko, RAB yerekana ko mu 2013 zari toni 15727 zirazamuka zigera kuri toni 40561 mu 2018.

Inyama z’inkwavu zari toni 3893 zigera kuri toni 12 842.  Na ho iz’ingurube zo zari toni 8905 zigera kuri toni 35,017.

Muri rusange mu mwaka wa 2013 inyama zabazwe zari toni 81087, mu mwaka wa 2018 zikuba kabiri zigera kuri toni 167661.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama