Yanditswe Dec, 18 2017 23:21 PM | 7,578 Views
Inteko shinga mategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) yatangije imirimo yayo muri manda ya 4. Cyokora abagize iyo nteko bamaze
barahira ariko amatora ya Perezida w’Inteko yahise asubikwa yimurirwa kuri uyu
wa kabiri.
Abakandida bagomba gutorwamo Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya EALA ni Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda; Léontine Nzeyimana w’u Burundi na Adam Kimbisa wa Tanzania. Amakuru aturuka i Arusha aravuga ko uku gusubikwa byaturutse ku ngingo zirimo kuba hari abahagarariye Tanzania n’u Burundi batasubiye mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko nyuma y’akaruhuko kakurikiye umuhango wo kurahira.
Bamwe mu badepite b'uwo muryango baragaruka ku mpamvu zatumye ayo matora ataba. Depite Peter Mathuki yagize ati, ''Uruhare rw'inteko ni ukugenzura urwego nyubahirizategeko, ubwo rero mu gihe dufite Prezida w'inteko avuye mu gihugu kimwe n'umunyamabanga Mukuru akava muri icyo gihugu hazaba harimo kugongana kw'inyungu niyo mpamvu rero bikwiye ko prezida ava mu kindi gihugu cy'uwo muryango gitandukanye n'icyatanze Umunyamabanga mukuru''
Inteko ya kane ya EALA yagombaga gutangira imirimo yayo ku wa 5 Kamena 2017, ariko bikomwa mu nkokora no kuba Kenya yari itaratora abazayihagararira kubera ko itashoboye kumvikana ku bakandida bazahagararira icyo gihugu mu nteko ishinga amategeko ya EALA. Gutangiza imirimo y'inteko ya EALA byabereye i Arusha muri Tanzania byitabiriwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza.
Ibihugu bya Tanzania, Kenya na Uganda kugeza ubu ni byo bimaze kuyobora Inteko y'umuryango w'Afrika y'iburasirazuba ugizwe n'ibihugu 6.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru