Yanditswe Oct, 31 2019 14:02 PM | 9,711 Views
Abahanga mu bijyanye n'imiti baturuka mu bihugu binyuranye bavuga ko intego
bafite atari ukugurisha imiti gusa ahubwo harimo no kwigisha abaturage uko
bakwirinda indwara zibugarije.
Abahanga mu by’imiti ni bo akenshi basobanurira abagura imiti uburyo ikoreshwa n’ubwo baba bayandikiwe n’umuganga wabasuzumye.
Iraguha Clementine utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko inama abamuha imiti muri farumasi bamugira ari zo zimufasha kuyikoresha uko bikwiriye.
Yagize ati ‘‘Nyuma yo kwandikirwa imiti na muganga, njya kuri farumasi nkabaza abatanga imiti, bakampa umuti bakansobanurira nuko nywukoresha. Urugero ni umuti witwa ‘paidoterin’, iyo maze kuwuha abana mbona hari impinduka, nkabona ko uwo muti wabakijije.’’
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abahanga mu by'imiti 1000. Kuva kuri uyu wa Gatatu bahuriye na bagenzi babo baturutse ku migabane itandukanye mu nama y’iminsi 2. Kimwe mu biganirwaho ni indwara ya diyabete ikomeje kwibasira cyane cyane abaturage b'ibihugu bya Afurika.
Ku isi abantu 4/5 barwaye diyabete bari mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere. Abanyafurika miliyoni 16 bayirwaye, bakaba ngo bazagera kuri miliyoni 41 mu mwaka wa 2045.
Patrice Tagne ukuriye Urugaga rw'Abanyafurika bakora mu by'imiti mu gihugu cy'u Bufaransa, avuga ko bakwiye kurushaho kwigisha abantu uko bakwirinda diyabete.
Yagize ati ‘‘Umuhanga mu by'imiti aba agomba kuganiriza abarwayi baje bamugana, mu bibazo aba akwiye kubaza umurwayi harimo igihe aherukira gufata ibipimo by' umuvuduko w' amaraso, kureba ingano y'isukari mu maraso, bakagira umwanya wo kuganira. Mu bindi utanga imiti agomba kwitaho ni ukumenya niba iyo miti yahaye umurwayi imuvura koko kdi ayifata uko bikwiye.’’
Dr Muganga Raymond umwarimu mu ishami ry'imiti muri Kaminuza y’u Rwanda, we avuga ko imiti iyo ifashwe mu buryo bunyuranije n'ubwagenwe n'abayikoze bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw' uyifata.
Ati ‘‘Kudakoresha imiti uko bikwiye bishobora kukuviramo uburozi aho kugira ngo bikuvure. Umuntu ashobora kurwa umwijima cyangwa impyiko bitewe n'imiti yafasha ku bwinshi, umuti kandi ushobora kutakuvura bitewe nuko utakurikije amabwiriza, ugafata muke. By'umwihariko imiti nka antibiotique bisaba ko uwufata uko bikwiye, ntuvuge ngo urakize ngo ureke kuwufata, ugomba kuwurangiza kugira ngo ukire neza.’’
Ushinzwe ibikorwa by' Ubuvuzi muri Ministeri y'Ubuzima Dr. Zuberi Muvunyi na Dr. Hahirwa Innocent uyobora urugaga nyarwanda rw' abahanga mu by' imiti bahuriza ku kuba abahanga mu by'imiti basabwa kwitwararika no kwigisha abaturage.
Dr. Zuberi ati ‘‘Hari igihe tugira ibibazo ugasana umuti uyu n' uyu urabuze cyangwa kubera impamvu runaka tuvuge nk' ubushakashatsi ugasanga umuti bawuvanye ku isoko. bisaba ko aba banyamwuga bahora bakurikirana bakamenya aho bigeze.’’
Dr. Hahirwa we ati ‘‘Abahanga mu by' imiti bafite ubumenyi butandukanye, turashaka ko ubwo bumenyi bugiririra umumaro ababagana ntibibe nkaho umuhanga mu by' imiti batanga imiti gusa, ahubwo bagire inama abaje babagana, ikindi turifuza ko ahantu hose hakorerwa ibijyanye n'imiti, haboneka abahanga mu bijyanye n' imiti.’’
Nk’uko byatangajwe muri iyi nama zimwe mu mpamvu zituma imibare y'abarwayi ba diyabete irushaho kwiyongera harimo imirire itaboneye, kudakora imyitozo ngororamubiri, kimwe n'abantu bakora akazi gatuma bamara umwanya munini bicaye. 80% by’abafite Diabete ngo bafite iyo mu bwoko bwa 2 inakunze kuba uruhererekane mu muryango.
Inkuru mu mashusho
Carine UMUTONI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru