Yanditswe Jan, 28 2023 19:45 PM | 7,436 Views
Hari bamwe mu bahinga mu cyanya cyuhirwa cya Nasho mu
karere ka Kirehe, bifuza ko bafashwa kuzitira imirima imwe n'imwe y'iki cyanya
kugira ngo hakemurwe burundu konerwa n'imvubu zituruka mu kiyaga cya Nasho.
Ibi ngo byanatuma zidakomeza kubahombya cyane ko zigeze no ku rwego rwo kwica bamwe mu baza kuzirukana.
Iki kibazo cyatangiye kugaragara cyane ubwo iki cyanya cyuhirwa cya Nasho cyatunganywaga mu myaka isaga 5 ishize.
Abaturage basobanura ko imvubu 15 ari zo bamaze kubarura ko zikunze kuza inshuro nyinshi zikabonera kandi kwibasira imirima yegereye ikiyaga cya Nasho, ibintu bavuga ko bagerageza kwirwanaho ariko ngo bikaba bitaborohera.
Usibye kubahombya, izi mvubu zonera abaturage bahinga mu cyanya cyuhirwa cya Nasho, zanatangiye no guhohotera abaturage cyane cyane abararira imyaka yabo.
Aha niho bahera basaba ko hagira igikorwa gifatika kugirango usibye no guhomba umusaruro baba bashoyemo amafranga yabo, hatagira n'abakomeza kuhaburira ubuzima kuko zigenda zisatira no mu ngo z'abaturage.
Abahinga muri iki cyanya bagera ku bihumbi 2 nubwo atari muri buri murima wonwe n'imvubu.
Umuyobozi w'akarere ka Kirehe, Rangira Bruno agaragaza ubushake akarere kagize mu gushakisha igisubizo kuri iki kibazo nubwo ngo hari ibikeneye ishoramari riri ku rwego rwo hejuru risaba inzego zindi.
Ni kenshi hakunze kumvikana konerwa n'inyamaswa zo mu gasozi harimo n'izo muri pariki aho hanasanzweho ikigo kigoboka abangirijwe, ariko nanone bikavugwa ko bahabwa amafranga macye cyane ugereranije n'ibyo umuturage aba yarashoye, kuzitira icyanya cyuhirwa cya Nasho, niwo muti urambye wo gukemura ikibazo cy'imvubu zonera abaturage zinashobora kwiyongera zikangiza byinshi kurushaho.
Jean Claude Mutuyeyezu
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru