AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abahinze urusenda mu mushinga wa Rwabicuma barashinja rwiyemezamirimo kubambura miliyoni 24

Yanditswe Jun, 09 2020 15:09 PM | 37,816 Views



Abaturage bo mu Karere ka Nyanza batunganyirijwe amaterasi y'indinganire banakorerwa urugomero rwa Rwabicuma rwifashishwa kuhira ku buso bugari mu mushinga wiswe  Nyanza-23, bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo kuva 2015.

Gusa nyuma yo kwamburwa  na rwiyemezamirimo miliyoni 25 ku bahinze urusenda, aba baturage baravuga ko bakomeje guhombywa n'ibura ry'amasoko y'imbuto n'imboga, ibintu basanga biri kubadindiza mu iterambere.

Hashize imyaka isaga itanu umushinga mugari wiswe Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma project ukubiyemo itunganwa ry'amaterasi y'indinganire, kuhira ku buso bugari hifashishijwe amazi y'icyuzi cya Rwabicuma, wegerejwe abaturage. Mu ntego zawo harimo ahanini kongera umusaruro w'abahinzi ndetse no kongerera agaciro ubuhinzi bw'imboga n'imbuto ndetse bikajya binoherezwa hanze.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwabicuma nk'umwe mu yagombaga kugezwamo uyu mushinga, bavuga ko mu byo bungukiye muri uyu mishinga ari igabanuka ry'isuri kubera amaterasi y'indinganire yakozwe. Mbere ngo iyi suri yangizaga ubutaka bwabo bigatuma batabona umusaruro bifuza.

Icyuzi cya Rwabicuma cyubatsweho imiyoboro migari y'amazi iyatwara mu Murenge nka Nyagisozi na Cyabakamyi. Ibi na byo byafashije abaturage kuvomerera imyaka yabo no mu gihe cy'izuba.

N'ubwo itunganywa ry'ubu butaka bukorwaho amaterasi ndetse bunuhirwa, aba baturage bavuga ko bakomeje guhura n'ikibazo cy'isoko ry'imbuto n'imboga.

Ibi barabivuga nyuma y'uko hari rwiyemezamirimo wabambuye miliyoni 24 zose z'urusenda none bakaba barahuye n'igihombo mu buhinzi bwabo.

Iki ikibazo cy'aba bahinzi, Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ndetse n'ibindi bigo biyishamikiyeho, ivuga ko igiye guhagurikira mu maguru mashya.

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyanza, umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, agaruka ku kibazo cya rwiyemezamirimo wambuye abaturage, avuga ko Leta itazihanganira umuntu uwo ari we wese wakwambura abahinzi kuko bidindiza iterambere ry'igihugu muri rusange.

Abahinzi bifuza kandi ko bafashwa kubona amasoko ahagije y'umusaruro usarurwa muri ubwo buhinzi bwabo.

Umushinga Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma Project watashywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2015. Wagombaga kuzamura imirenge ya Nyagisozi, Rwabicuma na Cyabakamyi yo mu karere ka Nyanza. Uyu mushinga ukaba waratwaye amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyari 6.

Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura