Yanditswe Aug, 02 2022 17:36 PM | 49,937 Views
Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe ni yo
ikigo cyari kugura umusaruro wa Chia Seeds kivuga ko kibereyemo abahinzi hirya
no hino mu gihugu, gutinda kubishyura bikaba byarabakururiye igihombo kirimo no
kugurisha umusaruro ku giciro kiri hasi cyane ku buryo bemeza ko byabaciye
intege.
Aba bahinzi bavuga ko bitabiriye guhinga Chia seeds ari benshi, kuko cyari igihingwa cyari cyadutse mu Rwanda.
Ikindi ngo bari
bafite isoko ari nabyo byatumye mu gihembwe cy'ihinga cyakurikiyeho bagura
ubuso bahingagaho mu rwego rwo kurihaza.
Kuri ubu ariko abahinze Chia seeds mu turere twa Nyanza Kayonza na Ngoma, barataka igihombo batewe n’abo bagiranye amasezerano yo kubagurira umusaruro wose bahinze n'uwo baguze ntibawishyurwa. Barasaba kurenganurwa.
Yves Ndayisenga umunyamigabane muri Akenes And Kenels Ltd, ikigo cyagiranye amasezerano n'aba bahinzi y'isoko rya chia seeds, avuga ko bakomwe mu nkokora no gutinda kubona ibyangombwa bibemerera gukora, gusa akemeza ko hari aho bageze mu kwishyura aba baturage.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere
ry'ubuhinzi mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB, Dr Charles
Bucagu avuga ko Leta irimo gukora ibishoboka kugirango haboneke igisubizo cyafasha
aba bahinzi kuva mu gihombo.
Ubusanzwe ikiro cya chia seeds cyari kigeze ku mafaranga 3000 iyo babaga baguriwe na kiriya kigo bagiranye amasezerano. Kubura isoko bituma abahinzi bakorana n'abamamyi bakishyurwa amafaranga hagati ya 800 na 500 ku kiro.
Akenes and kernels Ltd bavuga ko imyenda babereyemo abahinzi ari miliyari 1.1 Frw.
Mbabazi Dorothy
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru