AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abahinzi barifuza ko bahabwa imbuto nziza y'ibinyabijumba

Yanditswe Aug, 26 2019 09:04 AM | 10,275 Views



U Rwanda ruri mu bihugu 6 bya mbere muri Afurika mu kugira umusaruro munini w’ibinyabijumba. Ni mu gihe guhera  kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwakiriye inama yigirwamo uko ibi bihingwa byatezwa imbere. 

Hagati aho, abahinzi b'ibinyabijumba barasaba ko ubu buhinzi bwakwitabwaho bakabona imbuto nziza n'inyongeramusaruro, kugira ngo bubateze imbere uko bikwiriye.

Ubuhinzi bw’ibinyabijumba ni kimwe mu bifasha Abanyarwanda n’Abanyafrika muri rusange mu mirire. Abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi bemeza ko iyo ubu buhinzi bukozwe neza bubateza imbere, uretse ko ngo byasabye ko imyumvire ku guhinga ibijumba ihinduka bagahingira gusagurira amasoko. Cyakora ngo hakenewe inyongeramusaruro n'imbuto nziza kugira ngo ubwo buhinzi butere imbere:

Murekatete  Alphonsine yagize ati ''Ibijumba icya mbere cyabyo byera vuba, icya 2 bigira vitamini A, bikarinda ubugwingire. Ikindi ubuhinzi bw'ibijumba, icyo byangejejeho, ibijumba duhinga byerera amezi 2 ubwo mu mwaka wabyeza nka 3, ukaba nka toni 1 wakuramo 40.000.''

Mvunabandi Cyprien yagize ati "'ibijumba n'ubwo akenshi bitabikika, iyo byeze birwanya imirire mibi mu bana bikanarwanya inzara muri rusange. Gusa, twumvise ko hari ubushakashatsi bwo kubikoramo amafiriti, bikabikika nk'uko ibirayi bikorwa. Gusa, mbona imbuto zabyo nshya zaboneka ku bwinshi kuko iza kera zarashaje ntizicyera neza.''

Ku ruhande rw'abacuruza umusaruro w'ibijumba, bemeza ko ubu bisigaye biboneka kuko abaturage bitabira kubihinga

Umugiraneza Odette ucuruza ibirayi mu Karere ka Kamonyi avuga ko muri iyi minsi ibijumba biboneka cyane bitewe n'uko abahinzi bashishikarira kubihinga.

Yagize ati ''Muri iki gihe ibijumba bisigaye biboneka, bitandukanye no mu minsi ishize, kuko twigeze kubibura, bigahenda cyane ku masoko ndetse nta wigonderaga kubigura. Abahinzi basigaye bitabira kubihinga cyane.''

U Rwanda rubarirwa ku mwanya wa 6 mu kugira umusaruro munini w'ibinyabijumba, rukaza ku mwanya wa 3 mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi wungirije w'Ikigo  gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) , Dr Bucagu Charles avuga ko hari ingamba zo kunoza ubuhinzi bw’ibinyabijumba bigateza imbere ababukora:

Yagize ati ''Iyo urebye mu musaruro turacyari kuri toni hagati ya 10 na 15 kuri hegitari, ariko bigaragara ko dushyizemo imbaraga twagera kuri toni 35. Mu byo tugomba kureba ni uburyo bwo kubona imbuto, turebe n'aho ibihugu bigeze mu gutubura imbuto, Ikindi ni ukurebera hamwe uburyo ibyo bihingwa byagira uruhare mu mirire y'Abanyafurika, kandi tukareba uko byagera ku masoko uko dushaka ko muri gahunda y'imyaka 7, tuvuga ko ubuhinzi bugomba kujyana n'isoko.''

Mu  nama y'iminsi 5 iteraniye mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere ikazahuza abashakashatsi n'imiryango ikora ibijyanye n'ubuhinzi bw'ibirayi n'ibijumba baturutse mu bihugu bigera kuri 20 bya Afurika, haraganirwa aho ubwo buhinzi n'ubushakashatsi muri urwo rwego bugeze n'imbogamizi mu guteza imbere ibyo bihingwa.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira