AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abahinzi batubuye ibigori bikaba ibihuhwe bagiye gufashwa

Yanditswe Feb, 16 2021 10:28 AM | 61,928 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB n'ubuyobozi bw'intara y'uburasirazuba bwiyemeje gufasha abatubuzi b'imbuto y'ibigori bo mu karere ka Rwamagana bahuye n'igihombo nyuma y'uko ibyo bahinze bibaye ibihuhwe.

Ni mu gishangacya Rugende mu karere ka Rwamagana, mu bigori byahinzwe n'abatubura imbuto bibumbiye muri koperative, COMSS. Urebeye inyuma ibigori birasa neza, ariko iyo ukuyeho igishishwa usanga ikigori kitareze neza. Ni ikibazo aba bahinzi bavuga ko kibaremereye.

Aba bahinzi kandi banavuga ko icyongera igihombo kuri ubu, ari ideni rya Miliyoni 60 baberewemo n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi RAB.

Mu biganiro byahuje abahagarariye aba bahinzi, ubuyobozi bwa RAB n'Intara y'Iburasirazuba, byagaragajwe ko ikibazo ari ubumenyi buke mu butubuzi bw'imbuto nshya y'ibigori kuri aba bahinzi. Guverineri w'Intara y'iburasirazuba Fred Mufuluke avuga ko hari ibigiye gukorwa bagafasha abo bahinzi.

Yagize ati "Icya mbere tugiye kubafasha kubaherekeza, ni ukuvuga mu gihembwe gikurikiraho tuzabaha ibyo bakeneye byose kugira ngo bazahinge neza, icya kabiri ni uko amafranga bishyuzaga bagiye kuyabona mbere yuko uku kwezi kwa kabiri kurangira. Icya gatatu ni uko dusanga uburyo bwiza bwo gutubura ariko twabashakira ba rwiyemezamirimo babizobereyemo bakaza bagakorana ndetse bakagirana amasezerano." 

Ikibazo cy'abatubura imbuto bagwa mu bihombo bya hato na hato, kivugwa hirya no hino mu gihugu. Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick asobanura ko  ipfundo ry'ikibazo ari ubumenyi buke ku bahinzi b'abatubuzi b'imbuto, bityo ko hari kuvugurwa uko abatubuzi bato bakora harimo no kubahuza n'abikorera babizobereyemo.

Ati "Guhinga Hybride ubu twashyizeho ibyo umuntu agomba kuba yujuje agomba kugira ngo akore ubutubuzi, utabyujuje akorana na babandi barwiyemezamirimo, babandi 20 bafite ubushobozi naguha n'ingero ubu abo bagiye kwinjira mu kiciro cyo kohereza imbuto mu mahanga, rero ntabwo twakubakira iryo koranabuhanga rihambaye n'abafite ubumenyi buke, ahubwo gahunda iriho ni uko abafite intege nkeya nk'aba tubahuza na bo bafite ubushobozi aba rero bakajya bahinga bakorana na bo kuko uyu hari n'ibyo wamusaba gukora ntabikore kubera n'igishoro gike."

Igishanga cya Rugende muri Rwamagana aba baturage bahinzemo gikora ku mirenge ya Muyumbu na Nyakariro muri ako karere na Masaka mu Karere ka Kicukiro. Ibigori byabo bikaba bihinze ku buso bwa ha 45.

Muri rusange, kuri ubu mu Rwanda, habarurwa ibigo 15 bitubura imbuto nshya y'ibigori ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 2000. 

Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage