AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abahinzi b’icyayi muri Karongi bavuze ko bakibangamiwe no kubona ingemwe

Yanditswe May, 03 2021 13:10 PM | 51,552 Views



Abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Karongi, baravuga ko bakigowe no kubona ingemwe kuko urugemwe rumwe rubageraho rugura hafi amafaranga 50, bigatuma benshi bazibura burundu cyane cyane abafite imirima mito.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), cyo cyasabye amakoperative gukorana n’inganda z’akira icyayi, kugirango hategurwe ingemwe zihagije abahinzi.

Aba bahinzi bo muri koperative Cothegim ihinga icyayi mu Gisovu bavuga ko  kubona urugemwe ku muhinzi ushaka kongera ubuso bw’icyayi, ari ingorabahizi by’umwihariko ufite ubuso buri munsi ya hegitari imwe.

Bavuga ko abafite ubuso bunini aribo babona ingemwe, zikazagera ku bafite ubuso buto zarashize.

Umuhinzi witwa Basebya J.Damascene agira ati  “Urugemwe rumwe rugera ku muhinzi ruhagaze amafaranga 49,5 harimo umusanzu wa NAEB ungana n’amafranga 14. Hegitari imwe ihingwaho ingemwe ibihumbi 14.800, bisobanuye ko umuhinzi asabwa ibihumbi bisaga 700 by’imbuto y’icyayi kuri hegitari.”

Abahinzi bavuga ko uyu ari umuzigo ubaremereye cyane ku buryo  hakenewe ubufasha bwisumbuyeho.

Agronome wa  koperative Cothegim, Ngezahayo Faustin avuga ko iyi koperative  yagerageje kwishakira ingemwe iha abanyamuryango bayo, ariko ngo ukurikije ubusabe bwabo ngo ni nke cyane kuko muri miliyoni 4 z’ingemwe zikenewe, bafite izisaga gato ibihumbi 200 gusa.

Ati “Si iyi koperative ifite ikibazo cy’imbuto nke z’icyayi gusa kuko iki kibazo kivugwa henshi mu makoperative agihinga.”

Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’amakoperative ahinga icyayi muri zone izwi nka source du Nil yo mu turere twa Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe, Niyitegeka Leonard, asobanura ko hakenewe ubufasha kuri iki kibazo cy’imbuto y’icyayi cyane ko inganda nta bufasha na buke ziha abahinzi.

Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kivuga ko gifite gahunda yo kongera ubuso buhingwaho icyayi bukagera kuri hegitari 1500 uyu mwaka 2020/202, buvuye kuri hegitari zisaga 1200 zakozwe umwaka wa 2019/2020. Kivuga ko hanekewe nibura ingemwe z’icyayi hafi miliyoni 22.

Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere ikawa n’icyayi muri NAEB Nkurunziza Alexis, asobanura ko kugirango iyi ntego igerweho bisaba ko habaho imikoranire hagati y’abahinzi n’inganda z’icyayi mu kubona imbuto yacyo.

Umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 ku isoko mpuzamahanga hoherejwe toni ibihumbi 24 z’icyayi zinjiza miliyoni 70 z’amadolari ya Amerika, mu gihe kuva muri Nyakanga umwaka ushize kugeza muri Werurwe uyu mwaka, hari hamaze koherezwa toni ibihumbi 24.812 zinjiza miliyoni 65 z’amadolari, bivuze ko hagabanutseho miliyoni 5 z’amadolari kubera ibiciro by’icyayi bitifashe neza ku isoko.

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage