AGEZWEHO

  • Twahisemo kuba umwe no gushyira inyungu za buri mu Nyarwanda imbere - Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...

Abahinzi b’imbuto muri Nyagatare bavuze ko bahangayikishijwe n’udusimba tuzibasiye

Yanditswe Jul, 22 2021 18:24 PM | 48,682 Views



Abahinzi b’imbuto mu Karere ka Nyagatare, bavuze ko bahangayikishijwe n’igihombo gikomeye bahuye nacyo bitewe n’udusimba twibasiye imbuto zabo tukazangiza kuva mu myaka itatu ishize.

Mu gihe aba bahinzi bavuga ko hashize igihe iki kibazo bakijeje mu nzego bireba, ubuyobozi bwa RAB ishami rya Nyagatare bwo buvuga ko cyari kitaramenyakana ariko ngo kigiye gukurikiranwa byihuse.

Imbuto zibasiwe cyane n’utu dusimba tutaramenyekana, ziganjemo amaronji, imyembe, amatunda cyangwa marakujya ndetse na avoka.

Ni ikibazo abahinzi bemeza ko cyatangiye kugaragara cyane kuva mu myaka itatu ishize, aho dufata amababi y’izi mbuto tukayangiza bigatuma imbuto zihindura ibara zikirabura bityo n’umusaruro ukaba iyanga.

Hategekimana Antoine umuhinzi w’imbuto wabigize umwuga ukorera ubu buhinzi ku buso bungana na hegitari 10 mu Kagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe, avuga ko iki ari ikibazo bamaranye igihe, agasaba ko cyashakirwa umuti urambye.

Kuba iki kibazo kimaze imyaka itatu kigaragaye, abahinzi b’imbuto bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye, kuko n’imiti bagura babwirwa ko ishobora guhangana n’utu dusimba nta musaruro itanga.

Bifuza ko inzego bireba zabafasha gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo  haboneke umuti w’iki kibazo.

Ku ruhande rw’aba bahinzi b’imbuto bumvikanisha ko hashize igihe iki kibazo kigejejwe mu nzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu Karere.

Gusa ku rundi ruhande bisa n’aho ari ikibazo gishya kuri Kagwa Evalde  umuyobozi w’ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB mu karere ka Nyagatare n’aka Gatsibo,  wemeza ko  kigiye gukurikiranwa byihuse.

Mu Karere ka Nyagatare, ubuhinzi bw’imbuto bukorerwa ku buso bungana na hegitari 180.

Umubare w’abahinzi b’imbuto babigize umwuga uracyari hasi cyane muri aka Karere, kuko batageze no ku icumi, mu gihe abandi babikora mu buryo bwa gakondo nk’aho usanga bazivanga n’indi myaka abandi bakazihinga mu ntanzi z’urugo.


Valens Niyonkuru




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2