AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abahinzi b'umuceri bo mu gishanga cya Nyacyonga barataka amazi

Yanditswe Sep, 05 2019 08:53 AM | 16,204 Views



Abahinzi b'umuceri bo mu gishanga cya Nyacyonga barinubira ko rwiyemezamirimo watunganyaga umuyoboro ujyana amazi mu mirima yabo yataye imirimo itarangiye bituma babura amazi yo kuhiza umuceri. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB) kivuga ko imirimo yo kubaka uyu muyoboro igiye gusubukurwa ikazarangirana n'uku kwezi kwa Nzeri.

Abanyamuryango ba Koperative KOREKA basanzwe bahinga umuceri mu gishanga cya Nyacyonga giherereye mu karere ka Gasabo, ku buso bwa hegitari 250. Gusa kugeza ubu ubuso bugerwaho n’amazi buhwanye na hegitari 150 gusa, mu gihe izindi zigera ku 100 zo ntamazi azigeramo.

Ibi biterwa n'uko kompanyi ECOMAF Ltd yubakaga umuyoboro wagombaga kuyagezamo yataye imirimo itayirangije.

Imwe mu mirimo  ECOMAF yagombaga gukora harimo kubaka uyu muyoboro ujyana amazi mu mirima y`'abaturage ariko ubuhaname yawuhaye bukaba butuma amazi atagera mu mirima yabo ahubwo agasubira inyuma akajya mu mugezi wa Nyabugogo abahinzi rero bakaba bavuga ko bigira ingaruka ku buhinzi bwabo.

Nsengiyumva Jacques, umwe mu bahinze yagize ati ''Turahinga tukanashyiramo imbaraga nyinshi n'amafaranga tukayashoramo ariko ntacyo dusaruramo kuko umuceri burya ubeshwaho no kubona amazi kuba tutayafite rero turahinga tugasarura ubusa.''

Na ho Mukanyangezi Xaverina ati ''Turahinga tukabura amazi ntitweze neza ubusanzwe iyo mpinze  nka  bloc eshatu mbasha gukuramo imifuka 15 ariko hari igihe mvanamo nk'imifuka 7 kubera kubura amazi.''

Bitorwa Juvenal ati ''Ubufasha twifuza n'ubw'uko twatunganyirizwa urugomero bakarudukorera neza n'imiyoboro y'amazi bityo tugahinga neza n'ubuso bukaguka.''

Uyu rwiyemezamirimo ariko ntiyabashije kuboneka ngo agire icyo avuga kubimuvugwaho ariko RAB yatangaje ko gikomeje gukurikirana iki kibazo ku buryo u yiteguye gusubukura iyi mirimo vuba.

umuhuzabikorwa w'agateganyo w'imishinga iterwa inkunga na Banki y'Isi n'igihugu cya Koreya y'Amajyepfo muri RAB, Kagenza JMV, arizeza abahinzi ko imirimo yo gutunganya uyu muyoboro igiye gusubukurwa.

Yagize ati ''Hari aho bari barayobereje umugezi kugira ngo bubake urugomero  rwiyemezamirimo agomba kuhasiba akoresheje ibitaka nanone hari inzugi zifunga amazi zikanayafungura na zo zigomba kujyaho, twemeranyijwe na rwiyemezamirimo n'abakozi bacu bakurikirana imirimo yo kubaka uyu muyoboro ko mbere y'uko uku kwezi kw'Ukwakira gutangira imirimo izaba yashojwe amafaranga tumusigayemo azayirangiza ni yo mpamvu ubuyobozi bw'umushinga bwitondeye kumuha amafaranga yose atarasoza imirimo.''

Imirimo yo kubaka urugomero n'imiyoboro ijyana amazi mu mirima y'umuceri muri iki gishanga yatangiye mu mwaka wa 2017, iza guhagarara nyuma yo kwangizwa n'imivu y'imvura yaguye ari nyinshi ikaba izuzura itwaye amafaranga y'u Rwanda miliyoni 834 n'ibihumbi 104.

BUTARE Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama