AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Abahungu batsinze cyane kurusha abakobwa mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye

Yanditswe Dec, 04 2023 17:49 PM | 67,705 Views



Abanyeshuri bahize abandi mu gutsinda ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye bahishuye ko inama z’ababyeyi n’abarezi zabafashije cyane, abahungu bakaba aribo batsinze cyane kurusha abakobwa.

Ntakinanirimana Elissa ni umunyeshuri wahize abandi mu ishami ry'ingufu mu masomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro. 

Yigaga ku kigo Center for Champions TSS giherereye mu Karere ka Rwamagana.

Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard avuga ko uko leta yagiye ishyira imbaraga mu ireme ry’uburezi, byazamuye imibare y'abakomeza muri kaminuza.

Abanyeshuri 80,892 nibo bari biyandikishije gukora ibizamini ariko hakoze abagera ku bihumbi 80 525, harimo abahugu 38251 n’abakobwa 42641 bangana na 99,5%.

Uyu mubare urimo abagera ku bihumbi 48,699 bigaga uburezi rusange, ibihumbi 28,192 bigaga amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro n'ibihumbi 4,001 bize mu mashuri nderabarezi.

Ubwo aya manota yashyirwaga hanze na Minisiteri y'Uburezi, abanyeshuri bigaga uburezi rusange, abahungu bagera ku bihumbi 21, 317 batsinze ku gipimo cya 96,8% n'aho abakobwa ibihumbi 27,382 batsinze ku gipimo cya 93,6%.

Mu mashuri Nderabarezi abahungu bagera ku 1,708 bakoze, abatsinze bari ku gipimo cya 99,8% n'aho abakobwa 2,293 batsinze ku gipimo cya 99,6%.

Mu mashuri yigisha amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro, abanyeshuri ibihumbi 15,226 b'abahungu, batsinze ku gipimo 97,7% n'aho abakobwa ibihumbi 12,966 batsinze kuri 97,5%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kwiba insiga z'amashanyarazi