AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abajyanama b’ubuzima bagiye kwigishwa gukumira no gupima icyorezo COVID19

Yanditswe Jul, 26 2020 08:37 AM | 30,174 Views



Abajyanama b’ubuzima bagiye kwigishwa gukumira no gupima icyorezo COVID19

Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kiravuga ko nyuma y'aho bigaragaye ko coronavirus izamara igihe kirekire; ngo hagiye kwifashishwa abajyanama b'ubuzima mu bikorwa byo gupima no gukumira ikwirakwira  ryayo bihereye mu mudugudu.

Abajyanama b'ubuzima bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo muri iki gikorwa nk'uko babikora ku zindi ndwara.

Murekatete Georgette, amaze imyaka 8 ari umujyanama b'ubuzima ukorera mu Kagari ka Kabuga ya mbere mu Murenge wa Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Inshingano ze ni ugupima indwara y'umusonga, impiswi na malariya ku bana, mu gihe abantu bakuru bo bapimwa malariya gusa, ibi byiciro byombi bihabwa imiti y'ibanze naho umurwayi uri ku rwego rurenze ubushobozi bw'umujyanama w'ubuzima akoherezwa ku kigo nderabuzima.

RBC isobanura ko abajyanama b'ubuzima bafite uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w'abantu bagana ibitaro kuko nk'urugero abantu barwara malariya, muri bo 70% bavurwa n'abajyanama b'ubuzima, bityo ngo bahereye ku bikoresho byamaze kuboneka ndetse byanakorewe mu Rwanda, ngo birateganywa ko uru rwego rwanatanga umusanzu warwo mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya coronavirus.

Abajyanama b'ubuzima basaga gato ibihumbi 60 hirya no hino mu midugudu y'uturere twose tw'igihugu bakaba bakora nk'abakorerabushake. Bavuga ko biteguye gukomeza gutanga serivisi z'ubuvuzi igihe baba bitabajwe mu gukumira coronavirus nubwo batabura kugaragaza impungenge zo kuba bakwandura igihe batahabwa ibikoresho by'isuku.

Ku rundi ruhande ariko abaturage basanga gukoresha abajyanama b'ubuzima ari kimwe mu byatuma hamenyekana vuba umubare w'abanduye coronavirus bihereye mu mudugudu bigatuma hafatwa ingamba hakiri kare.

RBC isobanura ko nubwo umurimo w'ibanze w'abajyanama b'ubuzima mu gukumira coronavirus ari ubukungurambaga, ngo no gupima iki cyorezo nabyo birateganijwe kuko basanzwe bamenyere uburyo bwo gupima indwara.

Kugeza ubu imibare ya Ministeri y'Ubuzima igaragaza ko mu mezi asaga 4 coronavirus igeze mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo ibihumbi 233,677 byabonetsemo abarwayi 1,729. Muri bo 900 barakize na ho 5 bahitanwa nayo. Imibare yo ku mugabane wa Afurika na yo ikomeje kwiyongera kuko imaze kugira abarwayi ibihumbi 789226, hakize ibihumbi 447,026 hakaba hamaze gupfa ibihumbi 16,715.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura