Yanditswe Mar, 24 2022 10:59 AM | 44,980 Views
Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda mu mwaka wa 2020 cyagize ingaruka nyinshi ku bukungu bw'igihugu ndetse no ku buzima busanzwe bw'Abanyarwanda, bitewe nuko byasabaga ingamba zikomeye zirimo no kwigomwa bimwe mu bisanzwe bishimisha abantu kugira ngo kibashe guhashywa.
Muri ibi harimo kuba bimwe mu bikorwa by'imikino n'imyidagaduro byarahagaritswe nyamara byari isoko y'ibyishimo kuri benshi ndetse bikaba byari n'akazi ka bamwe.
Nyuma y'igihe kirenga imyaka ibiri u Rwanda ruhanganye n'iki cyorezo, intambwe igaragara yaratewe mu kugihashya nubwo kitaracika burundu, ibi byatumye ubuzima bugenda bugaruka ndetse n'ibikorwa by'imikino n'imyidagaduro byongera gukomorerwa byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ndetse n'asanzwe agenga imigendekere myiza y'ibi bikorwa harimo no kutabangamira abandi hirindwa urusaku n'ibindi.
Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella avuga ko urwego rw'imyidagaduro rwagizweho ingaruka na COVID19 kimwe n'izindi nzego, bityo ko rukeneye kuzahurwa no kongera kwiyubaka binyuze mu kwinjiza amafaranga ava mu bikorwa by'imyidagaduro bitandukanye gusa nanone bigakorwa hatabangamiwe ubuzima rusange bw'abaturage.
Yagize ati "Urwego rw'imyidagaduro rwagizweho ingaruka na COVID19 kimwe n'izindi nzego, mu rwego rwo kuzahura imyidagaduro rero hakenewo ko rwongera kwiyubaka binyuze mu mafaranga rwinjiza, gusa nanone ntitwarurebera mu rwego rw'ubukungu ngo twibagirwe ubuzima rusange. Imyidagaduro ikwiye kuzahurwa ariko nanone idateje ibindi bibazo birimo nk'urusaku. Abantu ntibakwiye gushyiraho ibikorwa by'imyidagaduro mu rwego rwo gukorera amafaranga gusa, ahubwo bakwiye no kureba ku byishimo by'abaturage, atari abitabiriye ibyo bikorwa gusa. Ntibikwiye gushimisha ababyitabiriye ngo bibangamire abatabyitabiriye, izo mpande zombi zikwiye kurebwaho."
Kageruka yakanguriye abategura ibitaramo gufata iya mbere bo ubwabo bakareba niba ibyo bakora bitabangamiye abandi mbere y'uko babyibutswa, ni mu gihe bamwe bavuga ko icyo bakwiriye kwitaho gusa ari ahatuma binjiza amafaranga aho kureba ku nyungu muri rusange, ari na ho hava kuba ibi bikorwa byahagarikwa.
Yakomeje agira ati "Tekereza nawe wiriwe mu kazi, ukaba ukeneye kuryama ukaruhuka, hanyuma ukisanga ukijwe n'urusaku rudasanzwe, ibi ntibyatuma ubasha kuzinduka ngo usubire mu kazi kawe mu munsi ukurikira."
Kageruka Ariella avuga ko hakiri imbogamizi zimwe na zimwe mu mikoranire n'inzego zirebwa n'imyidagaduro ariko ko biri mu nzira yo gukemuka.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw'imyidagaduro mu Rwanda rukangurira abashoramari batandukanye gushora imari muri uru rwego, hubaka ibikorwa remezo by'imyidagaduro ahabugenewe hitaruye ingo cyangwa hari uburyo bwo gufata urusaku nka’Canal Olympia Rebero’, Kigali Arena ndetse na Intare Arena iherereye i Rusororo.
Reba ikiganiro kirambuye umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella yagiriye kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro The Square
Jean Paul NIYONSHUTI
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru