Yanditswe Jun, 16 2022 19:50 PM | 186,540 Views
Abakora mu mahoteli yo mu Rwanda, utubari n’utubyiniro baravuga ko kuba baripimishije indwara zandura bitanga icyizere ku babagana by’umwihariko abazitabira inama ya CHOGM.
Bamwe mu bagana aya mahoteli, utubari n’amarestaurent ndetse n'utubyiniro bavuga ko iyo abakozi babakira bipimishije indwara zandura bakamenya uko bahagaze, bitanga icyizere ko ntawe bashobora kwanduza mu gihe cyo gutanga serivise, kuko aribo bahura n’ingeri zitandukanye z’abaturutse impande n’impande.
Kuri ubu abakozi b’amahoteli, utubari, utubyiniro n’amarestaurent ndetse n’abayobozi babyo bafite aho bahurira n’abakiriya, bavuga ko bamaze kwipimisha indwara zandura zirimo izo mu buhumekero,COVID19 n’izindi zishobora guhererekanwa.
Bemeza ko kumenya uko bahagaze ku buzima bwabo, bizatuma n’abashyitsi bazitabira Inama ya CHOGM batandukanye babagirira ikizere cyo kutabanduza.
Umuyobozi mukuru mu rwego rw'abikorera ushinzwe ishami ry'ubukerarugendo n’amahoteli, Frank Gisha Mugisha avuga ko abakora muri uru rwego bose basabwe kwipimisha izi ndwara zandura, kuko ari amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ndetse bikaba biri no mu bishingirwaho kugira ngo izi nzego zihabwe uburenganzira bwo gutangira kwakira ababagana.
Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo rugaragaza ko mu mahoteli ari i Kigali hari ibyumba bisaga 8600 biteganyirijwe kwakira abazitabira iyi nama ya Chogm.
Uru rwego rufite abanyamuryango basaga 1000, muri bo hejuru ya 60% ni abanyamahoteli, restaurent, utubari n'utubyiniro.
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru