Yanditswe Oct, 28 2021 16:46 PM | 153,708 Views
Abakora mu nzego z’ubuzima baravuga ko kwishyiriraho ikigo cy’imari gitanga inguzanyo bakava mu buryo bw’ibimina bizabafasha kwiteza imbere kandi umutungo wabo ukazaba ufite umutekano. Minisiteri y’ubuzima yo ikavuga ko yiteguye gufasha iki kigo cy’imari kwiyubaka.
Kuva mu myaka 4 ishize bamwe mu bakora mu nzego z’ubuzima bari barashyizeho uburyo bwo kwizigamira amafaranga bakanaguza, bukora nk’ikimina,buzwi nka Heath Sector Staff Mutual Aid Group(HSS-MAG)ariko noneho kuva kuri uyu wa 4, bateye indi ntambwe aho icyo kimina bagihindura ikigo cy’imarii kizakora nk’Umuganga SACCO. Ni gahunda abanyamuryango bishimira bakavuga ko ije kubateza imbere kandi ikaba yizewe:
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Mpunga Tharcisse asanga ubu buryo bwo guhindura ikimina kikaba ikigo cy’imari bitanga icyizere kandi ngo Leta irateganya kugitera inkunga.
Yagize ati "Ikimina ni icyizere ugirana n’umuntu icyo cyizere gishobora gutakara igihe icyo ari cyo cyose bitewe n’impamvu runaka. Mu rwego rw’amategeko nta kintu kiba kigenda cya cyizere muba mufitanye. Ikindi ni uko byatumaga abantu bakoresha amaf atari ayabo. Iyo nashyiragamo amafaranga bakankubira 2 babaga bampaye n’ay’undi munyamuryango, nashoboraga kutayishyura nkaba nteje ikibazo. Leta ifite gahunda yo gutera inkunga iki kigo cy’imari kugira ngo kigurize abanyamuryango."
HSS-MAG ubu ifite abanyamuryango 10.000, ikagira ubwizigame busaga miliyari 4,5 n’inguzanyo zisaga miliyari 2 imaze gutanga.
John BICAMUMPAKA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru