AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abakorera uruganda Jardin Meubles barasaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa

Yanditswe Aug, 16 2019 09:13 AM | 7,400 Views



Bamwe mu bakorera  zimwe mu nganda  zo mu Rwanda, barasaba ko abakoresha babo bakubahiriza  uburenganzira bwabo. Bimwe mu  byo basaba ko byakubahirizwa ku ikubitiro  harimo guteganyirizwa, kugabanyirizwa amasaha yo gukora cyangwa  bagahemberwa ay’ikirenga bakoze n'ibindi bigenerwa umukozi.

Mu mwaka wa 2018  ni bwo  Nzayisenga Jean Baptiste wakoraga mu ruganda  rwa Jardin Meubles rukorera ibikoresho bitandukanye bya palasitiki mu Murenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro  yakaswe intoki eshatu n’imashini yakoreshaga. Nyuma yo kwivuza ibikomere yatewe n’imashini y’uruganda, byatumye atabasha  gusubira mu kazi.

Nyuma y'impanuka y' akazi Nzayisenga yatunguwe anababazwa n’indishyi z’akababaro yahawe n’uruganda ugereranije n’ubumuga yasigaranye.

Yagize ati ''Barambwiye ngo indishyi y’akababaro yabonetse ngezeyo bampa ibihumbi 80 ndababwira nti se ko mumpaye amafaranga makeya barabwira ngo tuguhaye ayo ariko ntabwo tukwirukanye mu kazi ni bwo nahize njya guhiga akandi kazi none nafashwa kurenganurwa nkabona indishyi y’akababaro ikwiriye.''

Uruganda Jardin Meubles Nzayisenga Jean Baptiste yakoragamo; iyo urugezemo uhita ubona ko abakozi barwo badakora mu buryo bubungabunga umutekano wabo uhereye ku myambarire n’umwuka bahumeka.

Bagenzi be bakoranaga bavuga ko bafite impungenge ko nabo bashobora guhura n`impanuka nk'iyi''

Dushime Adelphine Larissa yagize ati ''Byaratubabaje cyane duhita twumva aka kazi tukanze tuhagirira impungenge kuko ibi bintu tuba duhumeka tubadufite impungenge z’ubuzima bwacu ikindi kintu tutishimira ni ikibazo cy’amasaha dukora.

Nizeyimana Claude we yagize ati ''Impumgenge zo zirahari kuba mu kazi se wambara kambambiri urumva ari byo n’iyo umushahara bareka kuwongera ariko bakadushyira mu bwishingizi. »

Uwitwa  Hategekimana Ramazan we yunze mu rya bagenzi be agira ati  ''Nta mukozi wa hano ugira agaciro imyaka itatu mpamaze nta masezerano y’akazi ngira naje bambwira ko bagiye kungerageza amezi atatu yashira bakanyongeza umushahara ujyanye n’agaciro kanjye. »

Inkuru mu mashusho


Arun Patil wasigariyeho umuyobozi w’uru ruganda iyo umubajije impamvu bafata abakozi muri ubu buryo  we avuga ko abatambaye imyambaro y'akazi ari abashya,ndetse akavuga ko kubijyanye n'ubwishingizi nta kibazo abakozi bafite.

Ntakiyimana François Umuyobozi wa COTRAF ishami ry’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ; avuga ko bagiye gukurikirana ibibazo biri muri uru ruganda no gukorera ubuvugizi Nzayisenga Jean Baptiste nk’uko basanzwe babikorera abandi.

Yagize ati ''Leta nikore uko ishoboye inoze amategeko ahana kuko amategeko y’umurimo usanga agenda yoroshywa ari na ko usanga uburenganzira bw’abakozi burushaho kugenda buba bukeya, kuva mu mwaka wa 2001 mu itegeko rigenga umurimo havugwaga ko Minisiteri y’umurimo igiye gushyiraho iteka rigenga umushahara fatizo  kuva muri 2001 kugeza ubu muri 2019 iri teka rero ryagombye kuba ryaramaze kuba itegeko.  RSSB na yo ni nshingano zayo kujya kureba niba abakozi bateganyirizwa abakoresha na bo nibagerageze bareke kwikunda.''

Ingingo ya 19 yo mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko iyo umukozi atateganyirijwe umukoresha we aba agomba kumwishyura indishyi zingana n’ibyo ikigo cy'igihugu  cy’ubwiteganyirize cyari kumwishyura iyo aza kuba yarateganyirijwe.

Si mu nganda nk’izi gusa usanga ikibazo cyo kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi; kuko hari n’ahandi usanga ibi bibazo nko mu dukiriro aho abahakorera na bo bavuga ko badateganyirizwa.

Butare Leonard



Kk

Kkkkk Aug 16, 2019


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama