Yanditswe May, 23 2021 11:25 AM | 39,751 Views
Ibigo bitanga serivisi z’itumanaho, biravuga ko ari ngombwa ko imirongo yose ihuzwa kugirango yorohereze abakiriya, cyane ko ibihugu byo mu karere byamaze guhuza imirongo, aho kubyoherezamo amafaranga cyangwa kuyakira uri mu Rwanda bishoboka.
Kugeza ubu abakoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana biyongereyeho 550% mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, ni mu gihe ibigo bitanga serivisi z’itumanaho birimo gutegura uburyo bwo guhuza imirongo yose y’itumanaho kugira ngo abantu bayikoreshe bohererezanya amafaranga nk'uko iyi mirongo isanzwe ihujwe mu guhamagarana.
Uko ikoranabuhanga ryiyongera mu Rwanda, ni nako abashoramari bakomeza kuribyaza umusaruro bahanga imirimo ishingiye cyane cyane ku kugezwaho serivisi zinyuranye.
Hari abaryifashishije mu koherereza abaguzi ibyo bakeneye ariko nabo bakabanza kwishyura hifashishijwe cyane cyane telefoni.
Ikoranabuhanga mu kwishyura ryafashe intera ubwo icyorezo cya covid 19 cyageraga mu Rwanda, aho kuva muri Werurwe 2020 kugeza muri Kamena uwo mwaka hakurwaho ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga, byatumye umubare w’abarikoresha wiyongeraho 550%.
Amafaranga yarinyujijweho yavuye kuri miliyari 12.2 Frw agera kuri miliyari 79.3 mu minsi 42 ya guma mu rugo ya mbere.
Abatanga serivisi z’ubucuruzi bavuga ko nubwo hari bamwe bacyakira amafaranga mu ntoki, ubu buryo burifashishwa kandi burizewe.
Umuyobozi wa Meze Fresh, Ngamije Desire yagize ati “Ushobora gukoresha imashini cyangwa telefoni mu guhererekanya amafaranga. Inyungu zirimo akenshi bigufasha gucunga amafaranga yawe kuko azira rimwe kuri telefoni kandi ukaba wizeye n’umutekano wayo.”
Ibyo umuturage agura yifashishije ikoranabuhanga byavuye ku mpuzandengo ya 27.8% muri 2019, bigera kuri 47.4% muri 2020; naho imashini zifashishwa mu kwishyura ziyongereyeho 29% kuko zari ibihumbi 3.929, zivuye ku bihumbi 3.46.
ku rundi ruhande ibyuma bibikurizwaho kuri banki nabyo ababikoresha bagabanutse ku gipimo cya 15%.
Nubwo
ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi zitandukanye ryakemuye byinshi mu bibazo
birimo no kudatakaza umwanya, haracyari inzitizi zirimo ikiguzi cyo
korohererezanya amafaranga kiri hejuru cyane cyane ayohererezwa avanwa kuri banki,
guhagarara kw’ihuzanzira ndetse no kudahuza imirongo yose y’itumanaho ngo
yifashishe mu kohererezanya amafaranga.
Ibigo bitanga serivisi z’itumanaho, bisanga ari ngombwa ko imirongo yose ihuzwa kugirango yorohereze abakiriya cyane ko ibihugu byo mu karere byamaze guhuza imirongo, ndetse aho kubyoherezamo amafaranga cyangwa kuyakira uri mu Rwanda birashoboka.
Maradona Arsene ushinzwe ubucuruzi muri Airtel yagize ati “Umukiriya wacu yohereza ku mirongo yose kandi mu bindi bihugu, tukibaza impamvu niba dushobora kohereza muri ibi bihugu kuki mu Rwanda tutabikora? Akazi twaragatangiye, ni igitekerezo cyiza kandi twizeza abaturage babona ko ari imbogamizi biri hafi kandi bazishima.”
Ubutumwa bugufi bwatanzwe kuri telefoni n’abakuriye ishami rishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu kigo ngenzuramikorere/RURA, busobanura ko gahunda yo guhuza imirongo y’ibigo by’itumanaho igeze kure itegurwa kugira ngo byoroshye kohererezanya amafaranga.
Jean Claude Mutuyeyezu
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru